Perezida Kagame yakiriye minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga w’Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu Sheikh Abdullah bin Zayed Al Nahyan uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku itariki 07 Werurwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abdullah bin Zayed Al Nahyan na perezida Kagame bakaba baganiriye ku mibanire y’ibihugu byombi n’ukuntu yarushaho gukomezwa no kuyiteza imbere mu nyungu z’ibihugu byombi by’inshuti.

Ubu butwererane by’umwihariko bukaba buri mu rwego rw’ubukungu, ishoramari no mu burezi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo nawe wakiriye Sheikh Abdullah bin Zayed Al Nahyankuri uyu wa Kane, akaba yaratangaje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza umubano rufitanye n’ibihugu byunze ubumwe by’abarabu mu nzego zitandukanye.
DX2vc5IWsAAU1aR
Minisitiri, Sheikh Abdullah bin Zayed nawe yashimangiye ko ibihugu byombi bifitanye imibanire idasanzwe, asobanura ko igihugu cye cyifuza kurushaho gukomeza ubufatanye gifitanye n’u Rwanda.
 
Photos: mofa.gov.ue
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *