img_20210219_212516.jpg

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Perezida wa FIFA uri mu Rwanda (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yakiriye mu biro bye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, uri mu Rwanda.

Urubuga rwa Twitter rw’Umukuru w’Igihugu rwatangaje ko aba bayobozi bombi bahuye, gusa ntihatangajwe ibyo baganiriyeho.

Ubutumwa buri kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru buvuga ko “Mu masaha ya kare y’uyu munsi, Perezida Kagame yahuye na Gianni Infantino, Perezida wa FIFA.”

Ni ubutumwa buherekejwe n’amafoto ya Infantino ashyikiriza Perezida Kagame ibikoresho birimo umupira wo gukina n’umwambaro uriho numero 9 n’amazina y’umukuru w’Igihugu.

Infantino yahuye na Perezida Kagame aherekejwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa.

Byari nyuma y’uko uyu mugabo yari amaze gufungura ku mugaragaro icyicaro cya FIFA cyo mu karere (FIFA Regional Development Office) kizaba gishinzwe ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Iki cyicaro giherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya I&M Bank.

Muri Afurika, ahari ibyicaro nk’iki ni i Dakar muri Sénégal, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’icya Addis Ababa muri Ethiopia ari na cyo cyimuriwe i Kigali.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko impamvu bahisemo gushyira iki cyicaro i Kigali ari uko u Rwanda rukataje mu guteza imbere umupira w’amaguru ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere kandi bizeye ko bizanafasha akarere k’Iburasirazuba ruherereyemo.

Ati: “U Rwanda na Kigali ni ahantu hadasanzwe. Nabibonye mu ijoro ryakeye, buri gihe ko unje mbona harushaho kuba heza kandi n’ibikorwa by’umupira w’amaguru bigenda bitera imbere. Tugomba gukora ibirenze mu guteza umupira, mu burezi, mu miyoborere no kurwanya ruswa, tugomba gukora byinshi muri Afurika. Ndizere ko bizafasha umupira w’akarere kuzamuka.”

Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, rifasha amashyirahamwe arigize muri gahunda z’iterambere ndetse rikayegereza amashami afasha kwihutisha imishinga itandukanye.

Ni muri urwo rwego, FIFA yagiye ifungura ibyicaro mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho muri Afurika kuri ubu byamaze gushyirwa i Dakar muri Sénégal, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’iya Addis Ababa muri Ethiopia. Iki cya nyuma ni cyo kimuriwe i Kigali.

Ubu buryo bufasha amashyirahamwe yo mu gace kegereye iki cyicaro cya FIFA kudasiragira ageza ibibazo byayo bijyanye n’iterambere rya ruhago i Zurich mu Busuwisi, ahubwo bigakemurirwa ku byicaro biyegereye.

Muri gahunda za FIFA zo guteza imbere umupira ku Isi, harimo ko bitarenze mu 2022, izaba imaze gushora hafi miliyoni 3$ mu bikorwa by’uyu mushinga.

Kuva umushinga wa FIFA Forward utangiye mu 2016, ibindi bihugu byashyizwemo ibyicaro bya FIFA birimo u Buhinde, Nouvelle Zelande, Panama, Paraguay. Barbados na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

img_20210219_212516.jpg

img_20210219_212520.jpg

img_20210219_212524.jpg

eulaj9twqaqmlqx-878cb.jpg

eulaj9xxeaurkgd-8082e.jpg

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *