HDs_0_ib0AAIlQ6

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye David A. Bednar wo mu Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Baganiriye ku ndangagaciro zihuriweho zo gukorera abaturage, hibandwa ku burezi n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

HDs 0 fbEAAsgwF

Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints, ni idini rya gikirisitu rifite abayoboke barenga miliyoni 17.5 ku Isi.

Ryashinzwe mu 1830 na Joseph Smith i New York, kandi rifite icyicaro i Salt Lake City, muri Utah. Abanyamuryango bizera Bibiliya n’igitabo cy’Aba-Mormon, bagasingiza Yesu Kristo nk’Umukiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *