- Ndashaka kubwira uyu mugabo wa Human Right Watch uhora ansebya, asebya u Rwanda, ndi mu mwanya mwiza wo guharanira uburenganzira bwa muntu kurusha uko ubikora.
- Human Right Watch tuzi uburenganzira bwa muntu kubarusha. Twashyize ubuzima bwacu mu kaga duharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda.
- Mwacyuye ingabo zanyu mu gihe abantu bicwaga. Twe twarimo turwana. Ese uburenganzira bwa muntu muba muvuga ni ubuhe?
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse kuri raporo z’Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu ku Isi, Human Right Watch(HRW) uherutse gutangaza, raporo zagiye zinengwa n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi b’u Rwanda ko zibogamye, ndetse zinagamije gushotora u Rwanda.
Izo raporo zakozwe na Human Right Watch zirimo iyavugaga ko abagize inzego z’umutekano bagiye bakorera iyicarubozo abantu batandukanye bafungwa, kuburirwa irengero no kwicwa. Hari ndetse n’ivuga ku mugambi wo kwica abajura kugeza k’ukekwaho ibyaha bito, bise ‘Thieves must be killed’y’amapaji 92.
Perezida Kagame yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017,ubwo yari yitabiriye ibirori by’isangira ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 y’Umuryango Unity Club Intwararumuri imaze ishinzwe.
Agira ati “Tuzi uburenganzira bwa muntu kubarusha(Human Right Watch). Twashyize ubuzima bwacu mu kaga duharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda.”
Yavuze ko yamaze imyaka itanu muri Uganda arwanira uburenganzira bwe buri munsi atazi ko ari buramuke, ndetse ngo nyuma yaje kongeraho indi ine mu Rwanda atazi ko azabaho undi munsi.
Uretse uyu muryango yanagarutse no ku muyobozi wawo kuri Kenneth Roth, ati “ Ndashaka kubwira uyu mugabo wa Human Right Watch uhora ansebya, asebya u Rwanda, ndi mu mwanya mwiza wo guharanira uburenganzira bwa muntu kurusha uko ubikora.”
Yongeyeho ati “Kuri njye nemeye guhara ubuzima bwanjye, nashyize ubuzima bwanjye mu kaga kubera ubwisanzure bwanjye nagombaga guharanira, twese hamwe nk’abanyarwanda kubera ubwisanzure bwacu n’ubw’abaturage bacu.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu bashobora kuvuga u Rwanda mu buryo bubiri ariko hari u Rwanda rumwe ruharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro.
Yakomeje avuga ko “Kubura ubwigenge kwacu akenshi si uko baba babutwimye, ahubwo natwe ubwacu usanga ntabwo twiha. Twakomeje kuba abacakara, ugasanga imitekerereze ya gikoloni niyo ikigenga imyumvire yacu.”
Akomeza kuri iyo myifatire idakwiriye Abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange, yasabye guhindura imyumvire.
Ati “ Uko twitekereza nuko tubaho usanga biva kenshi ku buryo abandi batubona ugasanga natwe turabyemeye. Iyo umunyaburayi avuze ngo ‘uyu munyafurika ameze gutya na gutya’, wowe ukabyanga witwa ko ngo utemera abakurwanya. Ntabwo abanyaburayi baba batekereza inyungu z’abaturage, baba bishakira uko bakungukira mu gukoresha abayobozi ba Afurika.
Aha yakomoje ku bihugu bitandukanye binenga u Rwanda kimwe n’Umuryango mpuzamahanga wacyuye ingabo zawo mu gihe hakorwaga Jenoside, abatutsi bicwa. Ati “Mwacyuye ingabo zanyu mu gihe abantu bicwaga. Twe twarimo turwana. Ese uburenganzira bwa muntu muba muvuga ni ubuhe?
Muri ya myumvire y’abanyamahanga no gushaka kugira abantu ibikoresho, yatanze urugero aho u Rwanda rwigeze kujya rugaburirwa imfashanyo z’ibiribwa. Ariko ngo havugwaga politiki yo guteza imbere ubuhinzi, bakakwita umunyagitugu, nyamara ubwo iyo politiki yo guteza imbere ubuhinzi yatangiraga mu mwaka wa 2007 yaratumye butera imbere.
Akangurira Abanyarwanda gukomeza kwihesha agaciro, dore ko ngo Imana yaremye abantu bangana imbere yabo.
Ati “Twese twaremwe n’Imana. Hagati yacu n’Imana, ntawundi uhari. Nta muntu waza kuduhagarara hejuru. Turashaka gukomeza gusigasira ubumwe bwacu, tukubakira abana bacu ahazaza heza. Uburyo bwiza bwo gutekereza ku buzima nyuma y’urupfu, ni ukubaho uko bigomba tukiri hano ku Isi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse Perezida Kagame, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Madamu Nirere Madeleine aherutse kuvuga ko ibyakozwe n’uyu muryango ari agahomamunwa n’ubushotoranyi ku Rwanda, kuko ngo bagiye babika ko abantu bapfuye kandi bakiriho.
Abayobozi batandukanye bavuze ko izi raporo zikomeje gukorwa n’uyu muryango ndetse ‘n’abiharaje gusebya u Rwanda.’
Abagize inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda bo basabye ko Guverinoma yafatira ibyemezo bitandukanye HRW birimo gusesa amasezerano nayo ndetse no kuyirukana mu Rwanda, muri urwo rwego, bakaba bategereje igisubizo cya guverinoma mu kwezi kumwe.
Leta y’u Rwanda yigeze gusaba HRW gukorera mu mucyo, ndetse raporo igiye gutangaza zikabanza kuyerekwa ikagira icyo izivugaho, ariko ngo nti byakozwe. Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston akaba n’intumwa nkuru ya leta yigeze kubwira uyu muryango ko n’utubahiriza ibyo bemeranyijwe mu masezerano y’ubufatanye(MoU), azaseswa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


