Perezida Kagame yasabye ko ingendo zo mu mahanga ku bakozi ba leta zagabanuka

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri w’intebe kugabanya ingendo zo mu mahanga zidakenewe ku bakozi ba Leta, aho avuga ko iki gikorwa kitazagabanya gusa gukoresha nabi umutungo wa Leta ahubwo ko bizanatuma abayobozi bitondera cyane ibibazo byo mu gihugu .

Perezida Kagame yasohoye aya mabwiriza kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 Mutarama, ubwo yakiraga indahiro ya Perezida mushya wa Sena, Francois-Xavier Kalinda.

Kalinda wahoze ari umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) asimbuye Augustin Iyamuremyi, washyizwe kuri uyu mwanya mu 2019.

Muri uwo muhango, Kagame yavuze ko yahaye ibiro bya Minisitiri w’intebe gukaza umurego mu kugabanya ingendo zo mu mahanga “zitari ngombwa” zigendaho amafaranga ya leta mu rwego rwo kwizirika umukanda kwitezwe muri uyu mwaka.

Perezida Kagame yagize ati: “Iyo nitegereje ingendo zijya n’iziva mu mahanga zidakenewe z’abayobozi ba leta, nzi neza ko hakenewe kuzigbanya, kandi hakemerwa gusa izikenewe.”

Yongeyeho ko n’izikenewe, hagomba kubaho gusuzuma neza agaciro zazana mu gihugu.

Ati: “Ntabwo zigomba guhagarikwa, ariko zigomba kuba ari ngombwa. Niba nta mpamvu isobanutse y’urugendo, nta mpamvu rero, ”

Umkuru w’igihugu yakomeje agira ati: “Tugomba kumenya neza ko nubwo baba bakiri mu biro, bitabira imirimo bashinzwe, …yo gukemura ibibazo bitandukanye byazamuwe mbere n’abaturage.”

Kagame yavuze ko aya mabwiriza adakwiye kumvikana nko kwishimira kugabanya gusa, ahubwo ko ari ukubazwa ibyo umuntu ashinzwe bizakomeza.

Ati: “Abantu bose bagiye kurushaho kubazwa ibyo bakora kurusha mbere.”

Aya mabwiriza aje mu gihe, umukuru w’igihugu yavuze ko bamwe mu bayobozi ba Leta bazwiho gukora ingendo nyinshi mu mahanga bakoresheje amafaranga y’abasoreshwa, mu gihugu kirimo kugergeza kwivana mu ngaruka za Covid-19, kimwe n’ahandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *