Perezida Paul Kagame yashimiye Leta ya Mozambique ku bwo kuba yamaze kubahiriza byuzuye amasezerano y’amahoro yagiranye n’umutwe witwaje intwaro wa RENAMO wayirwanyaga.
Uyu mutwe wavutse ku ishyaka RENAMO mu mwaka w2013 kubera amakimbirane wagiranye n’ubutegetsi buriho bw’ishyaka FRELIMO, kuva ubwo haduka imirwano.
Bigizwemo uruhare n’ubutegetsi, mu mwaka w’2014 habaye imishyikirano, impande zombi zisinya ko zihagaritse imirwano ariko bidatinze hagati mu 2015, zirenga ku masezerano, zongera guhangana.
Mu 2019 ni bwo ubutegetsi buriho bwongeye gushyikirana na RENAMO, inyeshyamba zimwe zirambika intwaro, izindi zaje kwiyita RMJ zikomeza kurwana.
Abarwanyi bari barasigaye batararambika intwaro bacitse intege bigaragara mu 2021, ndetse byageze mu Kuboza k’uwo mwaka na bo barazirambika, intambara ihagarara ityo.
Mu byari bikubiye muri aya masezerano, harimo kwinjiza mu gisirikare cy’igihugu abarwanyi bari bujuje ibisabwa bagihozemo no gusubiza mu buzima busanzwe abandi basigaye.
Leta ya Mozambique iremeza ko abahoze ari abarwanyi ba RENAMO bose bamaze kwinjizwa mu gisirikare, abandi basubizwa mu buzima busanzwe. Ni byo Perezida Kagame ashimira abo muri iki gihugu na Perezida wacyo, Filipe Nyusi.
Kuri uyu wa 22 Kamena 2023 Leta ya Mozambique yishimira uyu muhigo yesheje, Perezida Kagame yagize ati: “Shimirwa muvandimwe wanjye Perezida Filipe Nyusi n’abantu bo muri Mozambique ku bwo kuba mwamaze gushyira mu bikorwa ukurambika intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no gusubiza mu ngabo abahoze ari abarwanyi ba RENAMO, ukaba ari umuhigo ukomeye mu kugera ku nzira y’amahoro muri Mozambique.”
Perezida Kagame yiseguye kuri Mozambique, asobanura ko yari yarateganyije kujya kwifatanya na bo mu birori by’uyu munsi ariko bikaba bitamushobokeye. Yakomeje abifuriza intsinzi.
Ikibazo cya RENAMO cyarakemutse gusa Mozambique iracyahanganye n’umutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano mu ntara ya Cabo Delgado. Ibihugu birimo u Rwanda mu 2021 byoherejeyo ingabo ngo ziyifashe kugikemura, Perezida Kagame akaba yemeza ko bimaze kugerwaho ku kigero cya 80%.


