Perezida, Paul Kagame yemeje ko mu u Rwanda rugiye gusinyana amasezerano y’imikoranire n’indi kipe ikomeye y’umupira w’amaguru, nyuma ya Arsenal na Paris Saint Germain zisanzwe zikorana n’u Rwanda mu kurumenyekanisha.
Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe 2023, aho yakomoje ku musaruro mwiza wavuye mu mikoranire y’u Rwanda na Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.
Avuga ku musaruro w’iyi mikoranire, yagize ati: “Dufitanye imikoranire myiza kandi igenda iba myiza kurushaho buri gihe. Abaturage bacu bungukira muri iri shoramari, byatworohera kumenya ubwinshi bw’abantu bazi u Rwanda kubera ibi.”
Yakomeje ati: “Abantu bashinzwe iri shoramari bashobora kuvuga neza umubare w’abantu babashije kumenya u Rwanda kubera ubu bufatanye, umubare w’abaje mu Rwanda, ni bangahe bashoye imari mu Rwanda? Birenze kure cyane ibyo twashoye muri ubu bufatanyabikorwa.”
Perezida Kagame yavuze ko uko aya makipe arushaho kwitwara neza ari nako umusaruro w’imikoranire wiyongera, atanga urugero kuri Arsenal, ati “Uko dukomeza kwitwara neza [Arsenal] dushaka igikombe bizana inyungu nyinshi.Tekereza uyu mwaka dutwaye igikombe, nzahita nihutira kuri Banki gufata amafaranga. Niko bikora.”
Mu gusoza kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yavuze ko imikoranire imeze neza kandi hari indi kipe igiye kwiyongeraho, ati “Tugiye no kugira indi kipe izwi cyane mu mupira w’amaguru, rero nimubona dukorana n’ikipe imwe, hakaza indi, mujye mumenya ko tuzi icyo dukurikiye. Ntabwo ari uguta amafaranga.”
Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri English Premier League.

Perezida Kagame yakiriye uwari umukinnyi wa Arsenal David Luiz wasuye u Rwanda ubwo muri 2019 muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’
Ayo masezerano yari ay’imyaka itatu yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2021, ariko impande zombi zirayongera kuko mu gihe cya mbere yari yatanze umusaruro mwiza uhuriweho.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2019, ubuyobozi bwa RDB bwatangarije abanyamakuru ko hasinywe amasezerano y’imikoranire na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. U Rwanda ndetse n’aya makipe yombi bihuriza ku kuba umusaruro mwiza uboneka ku mpande zose.
Uretse amasezerano yo kumenyekanisha u Rwanda, hari n’ubundi bufatanye PSG ifitanye n’u Rwanda by’umwihariko mu iterambere ry’umupira w’amaguru kuko kugeza ubu mu Rwanda hari irerero rya Paris Saint.

Mu Rwanda hafungurwa Academy ya Paris Saint Germain

Abakinnyi ba Paris Saint Germain basuye Academy yayo mu Rwanda

Julian Draxler, Kylor Navas, Sergio Ramos na Thilo Kheler basuye u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, hari tariki 30 Mata 2022

Umunyabigwi wa PSG, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka RaĂ yasuye u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ tariki ya 21 Ugushyingo 2021

Muri Kanama 2018 Intore z’u Rwanda zasanze abakinnyi ba Arsenal mu myitozo barishimana





