Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatunguye mugenzi we uyobora Kenya, William Samoei Ruto, imbere y’abanyamakuru, amukorera ikintu kidasanzwe kigaragara ku Mukuru w’Igihugu.
Perezida Ruto uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yageze i Kigali kuri uyu wa 4 Mata 2023, yakirwa bwa mbere na Minisitiri Dr Vincent Biruta ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, nyuma yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.
Nyuma y’ikiganiro cyahuje aba bakuru b’ibihugu byombi, abaminisitiri bahagarariye u Rwanda na Kenya basinye amasezerano 9 y’ubufatanye, hakurikiraho ikiganiro n’abanyamakuru.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, ubwo Perezida Ruto yavugaga ku matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kenya muri Kanama 2022, Perezida Kagame yamujyaniye ikirahuri cy’amazi, na we ajya kwizanira icye.
Perezida Ruto yamushimiye ati: “Murakoze cyane Bwana Perezida”, anywa aya mazi maze akomeza avuga ku matora yabaye mu gihugu cyabo.
Ubusanzwe, Umukuru w’Igihugu agira umuntu we bwite uba ashinzwe kumuha serivisi nk’iyi. Kubona bikorwa n’undi Mukuru w’Igihugu bigaragara nk’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi.




