Perezida Kagame yatunguye undi muturage, amugisha inama

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatunguye undi muturage wifuje ko yazitabira siporo rusange ya Car Free Day mu ntara nk’uko abigenza mu mujyi wa Kigali, amugisha inama y’intara yazatangiriraho.

Ni igisubizo cyaturutse ku itangazo ryashyizwe kuri Twitter n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bitabiriye Car Free Day mu mujyi wa Kigali mu gitondo cy’uyu wa 22 Mutarama 2023.

Ibi biro bimaze gushyira hanze iri tangazo rigaragaza uko igikorwa cyagenze mu buryo bw’amashusho, uwitwa Placide Art Rwanda yagaragaje icyifuzo cy’uko Perezida Kagame n’umufasha we bazasura intara, bagakorana iyi siporo n’abazituye. Ati: “Mbega uko byaba byiza basi natwe mu ntara badusuye tugakorera siporo hamwe nta kiza nkabyo.”

Perezida Kagame yasubije Placide ko gutinda atari uguhera, aboneraho kumugisha inama y’intara yazaheraho akorana iyi siporo n’abayituye. Ati: “Gutinda si uguhera….bizashoboka bitaraba cyera….Inama: Tuzatangirire mu yihe Ntara!??:)”

Umukuru w’Igihugu yaherukaga gusubiza umuturage mu buryo nk’ubu tariki ya 6 Gicurasi 2022 ubwo yavugaga kuri Bamporiki Edouard wari umaze gusaba imbabazi ku cyaha cyo ‘kwakira indonke’ yari akurikiranweho n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Bamporiki yasabye imbabazi, uwitwa Yumva Jean Paul amusaba kuzatasubira ikosa, Perezida Kagame yungamo ati: “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *