Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116 . None ku wa 18 Ukwakira 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Goverinoma mu buryo bukurikira:
Abaminisitiri
- Bwana Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu/Minister of Local Government
- Bwana Dr. SEZIBERA Richard, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/ Minister of Foreign Affairs and International Cooperation
- Madamu HAKUZIYAREMYE Soraya, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda/Minister of Trade and Industry
- Madamu INGABIRE Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo/ Minister of ICT and Innovation
- Maj. Gen. MURASIRA Albert, Minisitiri w’Ingabo/ Minister of Defence
- Madamu NYIRAHABIMANA Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango/ Minister of Gender and Family Promotion
- Madamu NYIRASAFALI Esperance, Minisitiri w‘Umuco na Siporo/ Minister of Sports and Culture
- Madamu KAMAYIRESE Germaine, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi/Minister in charge of Emergency Management
- Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika/ Minister in the Office of the President
- Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri/ Minister in the Office of the Prime Minister in charge of Cabinet Affairs
- Bwana Dr NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
- Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo/ Minister of Infrastructure
- Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije/ Minister of Environment
- Madamu MUKESHIMANA Gérardine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi
- Bwana Dr. MUTIMURA Eugene, Minisitiri w‘Uburezi/ Minister of Education
- Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko/ Minister of Youth
- Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa
- Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba
- Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima/ Minister of Health
Abanyamabanga ba Leta
- Madamu Dr. MUKABARAMBA Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage/ Minister of State in charge of Social Affairs
- Madamu Dr. UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi/ Minister of State in charge of Economic Planning
- Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko/ Minister of State in charge of Constitutional and Legal Affairs
- Bwana Dr MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye/ Minister of State in charge of Primary and Secondary Education
- Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze/ Minister of State in charge of Primary Healthcare
- Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu/ Minister of State in charge of Transport
- Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba/ Minister of State in charge of the East African Community
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:
- Gen. KABAREBE James, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano/ Senior Defense & Security Advisor in the Office of the President
- DCG MUNYUZA Dan: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu/Inspector General of Police
- CP NAMUHORANYE Felix: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa/Deputy Inspector General of Police in charge of Operations
- DCG MARIZAMUNDA Juvenal: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi/ Deputy Inspector General of Police in charge of Administration and Personnel
- Bwana MUSONI James: Ambassaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe/ Ambassador of Rwanda to Zimbabwe
- CG GASANA Emmanuel: Guverineri w’Intara y’amajyepfo/ Governor of the Southern Province
- Madamu MUKAZAYIRE Nelly: Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau/ CEO Rwanda Convention Bureau
- Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi/ Permanent Secretary in the Ministry of Agriculture and Animal Resources
- Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo/ Permanent Secretary in the Ministry of ICT and Innovation Muri National Intelligence and Security Services (NISS)
- Col (Rtd) KALIBATA Anaclet: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu/Director General of External Security
- Lieutenant Colonel GATARAYIHA Regis: Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu/ Director General of Immigration and Emigration
Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)
- Bwana TUSHABE Richard: Umuyobozi Mukuru/ Director General
- Bwana RWAKUNDA Christian: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishoramari/ Deputy Director General in charge of Funds Management Muri Rwanda Revenue Authority (RRA)
- Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal: Umuyobozi Mukuru/
Commissioner General
- Madamu KANYANGEYO Agnes: Umuyobozi Mukuru Wungirije/ Deputy Commissioner General
Bikorewe i Kigali, ku wa 18 Ukwakira 2018, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME
Minisitiri w’Intebe
Dr. NGIRENTE Edouard


