Kuri uyu wa Gatanu, itariki 15 Werurwe, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bashya; Dr Usengumukiza Félicien, uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na Kadigwa Gashongore, wagizwe Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Perezida Kagame yabwiye abayobozi bashya barahiriye inshingano nshya ko uretse kuba ziremereye ariko zigomba kujyana n’imico n’imyifatire.
Ati “Ni akazi karemereye, usibye ubwako ko karemereye kajyanye n’imico n’imyumvire na politiki y’Igihugu cyacu ako kazi kagomba kugaragaza mu buryo bwo kuzuza inshingano zijyanye na ko.”
Perezida Kagame yifurije imirimo myiza abayobozi barahiye anabasaba kubakira ku bunararibonye basanganywe bakanoza inshingano bahawe.
Ati “Ni imyanya yahindutse gusa ariko inshingano ni ya yindi.”
Perezida Kagame yabwiye abayobozi bashya barahiriye inshingano nshya ko uretse kuba ziremereye ariko zigomba kujyana n’imico n’imyifatire.
Ati “Ni akazi karemereye, usibye ubwako ko karemereye kajyanye n’imico n’imyumvire na politiki y’Igihugu cyacu ako kazi kagomba kugaragaza… pic.twitter.com/GQFkm5KY9i
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) March 15, 2024


