Perezida Paul Kagame yijeje abayoboke b’idini ya Islam mu Rwanda ko mu gihe cya vuba azabishyura umwenda amaze imyaka ibarirwa muri 15 ababereyemo.
Muri 2011 ni bwo Umukuru w’Igihugu yijeje Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ko Leta igomba kubatera inkunga, ndetse ikanabaguranira ubutaka bafite ibaha ubundi bifuje kuzubakaho inyubako zigomba kuzakorerwamo ibikorwa bitandukanye.
Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatatu ubwo yahuriraga muri BK Arena n’Abayisilamu baturutse hirya no hino mu gihugu, yababwiye ko iseserano yabahaye akirizirikana ndetse ko umwenda ababereyemo uzishyurwa vuba.
Ati: “Ubundi twebwe inzego zacu, inzego z’ubuyobozi, inzego ziyobora iki gihugu icyo tuba dushinzwe ni ukubatera inkunga uko bishoboka. Iyo nkunga rero irahari, izaboneka. Izaboneka uko ishobotse, muzangaye gutinda ariko ntabwo bizahera.”
Yakomeje agira ati: “Ndabivuga nzi ko hari ibintu twigeze gusezerana, vuba aha naje kumenya ko bitakurikijwe uko byari bikwiye. Ubwo ibyo ndabyibaraho nk’umwenda ngomba kwishyura. Hari ibyasezeranyijwe ndetse kera muri 2011, ibyo byaratinze ariko ntabwo bizahera. Biraza gukemuka vuba aha ngaha.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko nk’ikibanza abayisilamu bamaze igihe barasabye ngo bubakemo inyubako zitandukanye atazi aho byaheze, gusa yizeza ko bizakemuka vuba.
Ati: “Bimwe nta n’ubwo bikomeye erega. Ngira ngo hari ahantu bagombaga kubaguranira ikibanza niba nibuka. Kugurana se ikibazo kiri hehe? Ibyo na byo bigatwara igihe kinini?”
Yunzemo ati: “Hanyuma indi nkunga irimo uburyo bwafasha kugira ibyo bwubaka, ibyo rwose ntabwo uyu mwaka uzashira bidakemutse. Ibyo biraza gukemuka, ntabwo nzagaruka hano mubinyishyuza. Ahubwo tuzagaruka hano ari njye ubishyuza icyo mwabikoresheje.
Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Abayisilamu ku bw’uruhare bagira mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, birimo uburezi, ubuzima ndetse no gufasha abatishoboye.
Yabasabye kandi gutanga umusanzu kugira ngo itotezwa bagiye bakorerwa mu bihe byashize rikanagera ku gice kimwe cy’abandi Banyarwanda ritazongera kubaho mu Rwanda.


