Umukuru w’igihugu abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yashimiye umunyonzi Valens Ndayisenga wahize abandi akegukana irushanwa rya Tour du Rwanda.
Kuri uyu wa 20 Ugushyingo nibwo umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri aAfurika y’Epfo yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryari rimaze icyumweru aho abasiganwa bazengurukaga igihugu cy’u Rwanda,
[ad id=”44345″]

Perezida Kagame abinyujije kuri twitter ye yagize ati “Wakoze cyane Valens Ndayisenga kubwo gutsinda Tour du Rwanda 2016, Abakinnyi mwese mwarakoze ndetse n’Abanyarwanda mwese mwaje gufana. Kubuzima Bwacu!!”
Irishanwa rya Tour du Rwanda 2016 ryegukanye na Valens Ndayisenga, ni kunshuro ya kaabiri uyu musore w’imyaka 22 yegukanye iri rushanwa nyuma yo kuritwara mu mwaka wa 2014 bwa mbere mu mateka yaryo ryiswe mpuzamahanga.
Ndayisenga yegukaanye Tour du Rwanda 2016 asize Eyob Metkel bakinana muri Afurika y’Epfo wagaragaje ko nawe yifuzaga gusiga uyu munyarwanda akaba yakwegukana iri rushanwa amusize amasegonda 36 mu irushanwa ryose.
[ad id=”44145″]
Iri rushanwa ryari ryitabiwe n’abakinnyi bagera kuri 73 baturuka mu makipe atandukanye mu bihugu bigera kuri 14, 56 nibo babashije gusoza, u Rwanda rwari rufite amakipe atatu muri iri rushanwa, abandi banyarwanda bitwaye neza muri iri rushanwa barimo Joseph Areruya wabaye uwa kane na Nsengimana Jean Bosco wabaye uwa cyenda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


