Umuryango uhuza guverinoma mu guharanira iterambere (IGAD) wateraniye i Addis Ababa igitaraganya mu nama yahuje abakurub’ibihugu na za guverinoma harimo na perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu kwiga ku kibazo cy’amakimbirane akomeje gufata intera muri Sudani y’epfo.
Kuri uyu wa 5 Kanama 2016 mu murwa mukuru wa Ethiopia nibwo aba bakuru b’ibihugu na za guverinoma bateranye bakememeza ko igihugu cya Sudani y’epfo gikwiriye koherezwamo ingabo zo kugifasha gucunga amahoro kandi nta yandi mananiza cyangwa inshingano zibayeho.
Perezida wa Sudani y’epfo ari nawe wari izingiro ry’ikibazo ntiyitabiriye iyi nama kuko yohereje visi perezida we mushya Taban Deng Gai umaze iminsi mike asimbuye kuri uwo mwanya Dr Riek Machar wamaze kuva mu mujyi wa Juba nyuma yuko imirwano yubuye hagati y’ingabo ze n’iza perezida Salva Kiir mu kwezi gushize.
Inkuru y’ikinyamakuru cyandikirwa muri Sudani cyitwa “SudanTribune” ivuga ko uyu mugabo yaba yangiwe kwinjira muri iyi nama n’ubwo ku ruhande bw’ubuyobozi bwa IGAD ntacyo bwigeze butangaza niba koko uyu muyobozi mushya wari uyoboye bagenzi boherejwe kwitabira iyi nama yakumiriwe.

Itangazo ryaturutse mu buyobozi bwa IGAD (Intergovernmental Authority on Development) rivugako Sudani y’epfo kuri uyu wa gatanu yemeye ko hoherezwa ingabo zo mu karere mu kurushaho guhangana n’umwuka mubi wongeye gututumba mu murwa mukuru Juba mukwezi kwa Nyakanga.
Nyuma y’iyi nama, umunyamabanga wa IGAD Mahboub Maalim yagize ati, “Guverinoma ya Sudani y’epfo yemeye iyoherezwa ry’ingabo muri iki gihugu nta yandi mananiza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwanzuro bawufashe nyuma yuko uwahoze ari visi perezeida Dr. Riek Machar yamye asaba ko hakoherezwa ingabo zo gufasha kugarura ituze mu gihugu n’abagituye ariko perezida Salva Kiir akabyamaganira kure.
Mu butumwa ishyaka rya Machar ryitwa SPLM/A-IO ryatanze kuwa gatatu w’icyumweru gishize bwavugaga ko, “Mu by’ukuri twabuze bikomeye ubufasha bw’imiryango mpuzamahanga mu gusigasira amahoro”.
Dr Riek Machar yahunze umurwamukuru Juba mu kwezi gushize kwa Nyakanga nyuma yuko hari habayeho gushyamirana hagati ye na perezida Salva Kiir. Kuwa 25 Nyakanga Machar yirukanywe ku mwanya wa minisitiri w’intebe asimbuzwa Taban Deng Gai.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Th éogène U @bwiza.com


