Perezida Kagame yongeye gutunga agatoki abayobozi batubahiriza inshingano

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa RPF Inkotanyi (Chairman) ubwo yaganiraga n’abagize biro politiki ya RPF kuri uyu wa 11 Ukuboza 2016; yabasabye kurushaho gukora inshingano neza nk’abayobozi aho kubigira igikangisho no kumva ko barusha igihugu agaciro.
Muri uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre, Kagame yagarutse ku iterambere igihugu cyagezeho anasaba abayobozi kurushaho kumva ko babereyeho rubanda ndetse no gutanga serivisi nziza ku baturage atari impuhwe ahubwo ari inshingano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati, “Hari abayobozi bamwe basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu bakwiye kuba bakorera, Nta muyobozi numwe uri hano warusha agaciro u Rwanda…, Gukorera igihugu bivuze gukorera abanyagihugu ukabaha serivisi bagukeneyeho, ni inshingano zacu.”

31199054210_9f8f6b38f5_z
Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana

Perezida kagame yakomeje agira ati, “Abaturage dukorera ntabwo bakabaye birirwa batwiruka inyuma bashaka ibyo tubagomba kandi biri mu nshingano zacu.”
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bagize biro politiki bibukijwe guhora basuzuma ibyagezweho mu kurushaho kwiteza imbere. Perezida Kagame abwira Abanyamuryango ba RPF yagize ati, “Turi hano kugirango twubakire kubyo twagezeho tugene ingamba zidufasha gukomeza gutera imbere. Tugomba guhora twibaza, twisuzuma, tukareba aho tugeze tugamije kunoza ibitaranoga bituganisha aheza.”
31455506021_ce6f7878a0_z
Mu mwak w’ 1979; nibwo abanyarwanda bakunda igihugu baje kwishyira hamwe ngo bahangane n’ibibazo byari byugarije igihugu bashinga ishyaka ryari rigamije kwishyira hamwe no guharanira ubumwe bw’abenegihugu ryiswe RANU ryaje guhinduka RPF.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo gusuzumira hamwe ibyagezweho ndetse n’ibitarabashije kugerwaho n’impamvu yabyo, RANU ifatanyije n’abandi banyarwanda bari bafite inyota yo kubaka igihugu; bemeranya kuyihindurira gahunda ya politiki n’uburyo yakoragamo hagamijwe guhuza abanyarwanda.
31533395756_946b9d2d42_z
Senateri Tito Rutaremara na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo

Mu 1990, RPF Inkotanyi yahuje imbaraga n’abandi barwaniraga guca igitugu cy’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND maze bakabohora u Rwanda; ari nabyo byatumye MRND yemera ibiganiro bya dipolomasi byagejeje ku masezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 1993.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *