Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere abakiri bato muri Guverinoma Nshya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya irimo n’abakiri bato ku isonga hari Uwihanganye Jean de Dieu w’imyaka y’amavuko 30, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’Ibintu.
Muri ivugururwa rya Guverinoma, Perezida Kagame yakoze mu Kwakira 2016, hari bamwe mu bagaragaraga nk’abakiri bato batongeye kuyigaragaramo.
Bamwe bavugaga ko abari muri icyo kigero batengushye Perezida Kagame mu bijyanye no kuzuza inshingano bahawe muri Guverinoma. Hari n’abavugaga ko bigoye kongera kubizera.
Ariko hari n’abageze muri Guverinoma bakiri bato, ariko bagatanga umusaruro, urugero ni Minisitiri Nsengimana Jean Philbert n’abandi.
Perezida Kagame ariko ntabwo yigeze atera icyizere urubyiruko. Urebye uko akunda kuruhanura, bigaragara ko arufite ku mutima.
Ibyo bigaragazwa n’uko akunda kurugira inama zo kutitaza politiki. Ni nyuma yuko urubyiruko rwakunze kwihunza politiki ruhereye ku mateka yaranze abarubanjirije bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe bagiye mu bikorwa bya politiki bisenya, bamwe mu nterahamwe no mu yindi mitwe.
Ubwo yashyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kandidatire ye yiyamamariza kuyobora u Rwanda, ku wa Kane tariki ya 22 Kamena 2017 yongeye gukebura urwo rubyiruko.
Yavuze ko kuvuga ko nta Perezida cyangwa umuyobozi mukuru ukiri muto atari impamvu yatuma urubyiruko rutajya muri politiki, ko ahubwo rukwiye kuba intangiriro yabyo, rukanazirikana ko hari abayigiyemo ntawe ubatinyuye bakaba icyitegererezo babikesha ko bahisemo kuyijyamo kandi mu buryo bwiza.
Ati “Rubyiruko mugomba kumenya ko ntacyo wakora na kimwe kitazamo politike. Politiki izahora mu buzima bwawe. Ibyiza nuko wayijyamo mbere yuko iza mu buzima bwawe, ukagira icyo ukora….kugira ngo mube abayobozi beza, mugomba kwikuramo ko hari ufite icyo abagomba, buri gihe, aho ari ho hose. Ni mwe ubwanyu muzabikora. Kugira ngo mube abayobozi beza, mugomba kwikuramo ko hari ufite icyo abagomba. Ni mwe ubwanyu muzabikora.”
Urubyiruko kandi yongeye kurushimira imbaraga n’umuhate rwagize mu bikorwa byatumye agera ku ntsinzi.
Ati “Ndagira ngo na none nshimire cyane, hari abana, hari abasore n’inkumi bateguye ibikorwa byose kuva aho byatangiriye kugeza n’uyu munsi. Urebye uko ibintu byari biteguye, kuva bigitangira kugeza n’ubu, ahantu twahuriraga n’abantu benshi, ibihumbi byinshi, amagana ariko ugasanga byateguwe neza; ababyeyi barafashwa, abana barafashwa, abakuru n’abandi ibintu byose biri ku murongo, uwarwaye agahabwa umuti, ufite inyota agahabwa amazi mbese mu buryo bw’imitegurire (organization) ntacyo umuntu yabanenga, mwarakoze cyane.
Abo ni abahungu n’abakobwa b’imyaka 18,20, 25, 30 abo nibo bakoze ibi byose mureba, ndabashimira n’abari babayoboye.”
Muri Guverinoma yashyizeho harimo abahawe inshingano bakiri mu kigero cy’urubyiruko, ni ukuvuga ko batarengeje imyaka y’amavuko 30. Hari ariko n’abandi bari muri kigero cy’imyaka 35, nayo yabarizwagamo urubyiruko mu minsi yashize bitarahinduka.
Muri bo harimo Uwihanganye Jean de Dieu w’imyaka 30, uzwi ku izina rya Henri Jado. Uyu mugabo yabaye mu Banyarwanda 3 barangije muri kaminuza ya Manchester mu Bwongereza muri 2013 , aza no guhembwa muri 15 b’abahanga baharangije.
Yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza ya Manchester mu ishami ryo gucunga imishinga minini y’ubwubatsi, aho yari yaratangiye amasomo ye muri Nzeri 2012 nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Rwanda.
Icyo gihe yavuze ko ateganya kugaruka mu Rwanda akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye.
Yagize ati: “Nshimishijwe no kuba nsoje aya masomo, igihe kirageze ngo ngaruke mu Rwanda, nze mfatanye n’abandi twihutishe iterambere ry’igihugu cyacu, ufite umushinga ashaka gushyira mu bikorwa, yazanyegera nta kibazo.”
Iri shuri yarihawe nyuma yo kugira amanota menshi mu masomo y’ibijyanye n’ubwubatsi mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza mu cyahoze cyitwa Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare.
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda yabaye umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cya NPD-Cotraco cya sosiyete Cristal Ventures.
Uyu ni umwe mu bagize uruhare mu iyubakwa rya sitade zitandukanye zakiriye imikino ya Chan. Ni we kandi watekereje ku mushinga wo kumurikira umuhanda Kigali-Rubavu.
Isura nshya muri Guverinoma
Abayobozi batandukanye bari muri Guverinoma nshya, harimo abakiri bato, ku buryo abari hagati y’imyaka 50 na 60 ari mbarwa.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard afite imyaka y’amavuko 44, hari n’abandi bashya bashyizwe muri iyi guverinoma bari hagati y’imyaka 30-40.
Abo barimo abahawe imirimo mu zindi nzego za leta, nabo bagaragaye ubwo hashyirwagaho Guverinoma nshya, ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017.
Urugero ni Pichette Kampeta Sayinzoga w’imyaka 37, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA). Hari kandi na Bamporiki Edouard w’imyaka 31 wagizwe Perezida w’ Itorero ry’Igihugu, ndetse n’abandi batandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu zindi nzego zagiye zishyirwaho mu bihe byashize nazo zagiye zigaragaramo urubyiruko. Urugero ni abakora mu biro bya Perezida n’ibigo bibishamikiyeho, mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *