Perezida Kagame yongeye kwikoma abashaka guhitiramo Abanyarwanda uko bagomba kubaho

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo guhitiramo Abanyarwanda uko bakwiye kubaho mu gihe igihe u Rwanda rwari rurimo gushy anta warutabaye.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu ijambo yavugiye mu Masengesho yo gusabira igihugu muri uyu mwaka wa 2024.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko kwemera, amadini na politiki bifite aho bihuriza kandi byose intego yabyo ari ugukorera abaturage no kubaka ibihugu.

Yagize ati “Niba ufite igitekerezo cyiza gitandukanye n’icyanjye, ngutega amatwi. Dushobora kugirana ikiganiro. Ariko ntabwo nzafata icyemezo cy’umuntu uwo ari we wese nkurikije ko batekereza ko baturuta twese kandi bafite uburenganzira kuri uko kuturuta,” uyu ni Perezida Kagame mu ijambo rye.

Yakomeje agira ati “Ku bantu bibwira ko basumba abandi kandi bashobora gutegeka uko ibintu bigenda mu Rwanda: Ndabwira umuntu wese utekereza ko ashobora kumbwira icyo gukora cyangwa uko iki gihugu kigomba kuba … Nzababwira bajye ikuzimu”.

“Uburyo tubaho ni ikibazo cyo guhitamo, ibikorwa, no kwizera. Ntabwo ari kimwe muri ibyo gusa kizakugeza aho ujya ahubwo ni byose hamwe. “Aho u Rwanda rwifuza kujya, nta muntu n’umwe w’aho ari ho hose ku Isi ushobora guhitamo aho avana u Rwanda, aho arutwara, n’aho arugeza usibye Abanyarwanda ubwabo….”

Ikintu cya mbere ugomba gusobanukirwa nuko abantu ari bamwe kandi bareshya imbere yImana. Nta muntu uri hejuru yundi. Umuntu agomba kubyemera kandi akabana nabyo. Nicyo gikwiye kuyobora akazi kawe.

Njye mbona, kwizera kugomba kudukomeza mu guhitamo, no guhitamo icyatubera cyiza”
Perezida wa Repubulika yakomeje agira ati “Ni twebwe. Imana yo yakoze ibyayo. Yaraduhaye, turangije ibyo yaduhaye tubipfusha ubusa.”

Perezida Kagame avuga ko impamvu ibihugu byo mu majyepfo (Global South) bikennye mu gihe ibyo mu majyaruguru (Global North) bikize atari ikibazo cyatewe n’Imana, ahubwo biterwa nuko aba bombi bakoresha ibyo Imana yabahaye.

“Mwibwira ko ari ikibazo cy’Imana se ariyo yagiteye?

Ejobundi ubwo iki gihugu cyakaga umuriro, cyasigaye cyonyine ngo gikongoke. Ndetse na nyuma yaho, wasangaga batazi neza uko byagenze. Ni nde wishe undi? Bwaba ari bwa bunyamanswa bw’Abanyafurika burimo kuba?…”

Sinanze ko abantu bashobora guhitamo kutabana natwe cyangwa gufasha. Ariko niba waransize jyenyine.., ugomba kundeka no ku byemezo byanjye byo kubaho ubuzima bwanjye.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *