Perezida Kajulaid wa Estonia yakiriwe mu Rwanda aho akomereje uruzinduko agirira muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Estonia, Kersti Kajulaid yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, itariki 16 Ugushyingo 2017, aho akomereje urugendo amaze iminsi atangije muri Afurika akaba yageze i Kigali akubutse mu gihugu cya Ethiopia.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, perezida Kajulaid yakiriwe na Clare Akamanzi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki (Policy & Strategy Unit) mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, nyuma aza kwakirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Nk’uko Kadri Humal-Ayal, uhagarariye inyungu za Estonia muri Kenya yabitangarije The New Times kuri uyu wa Gatatu, ngo perezida Kajulaid muri iki cyumweru nibwo yujuje umwaka umwe n’ibyumweru bibiri agiye ku butegetsi.

Yavuze ko kuri ubu Estonia ishaka kwagura ubufatanye bwayo n’ibindi bihugu birenze gukorana n’ibihugu by’ibituranyi nk’uko byari bisanzwe.

Ngo mu nzira nyinshi, Estonia n’u Rwanda byumva kimwe kwihutisha imikorere kandi bifite ubushobozi bwo gufatanya guteza imbere ikoranabuhanga mu ngeri zinyuranye zirimo imiyoborere.

Perezida Kaljulaid w’imyaka 48 niwe mutegarugori wa mbere watorewe kuyobora iki gihugu cya Estonia giherereye mu majyaruguru y’u Burayi, kikaba gituriye Inyanja ya Baltic ndetse n’Ikigobe cya Finland. Ni kimwe mu bihugu byahoze bigize Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (URSS) gituwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 1,316. Umurwa mukuru wacyo ni Tallinn.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *