Perezida Uhuru Kenyatta yasubije Visi Perezida William Ruto ku magambo aherutse kuvuga ko Umukuru w’igihugu ashaka kwica abo bahanganye muri politiki, nawe arimo, mbere y’amatora yo ku ya 9 Kanama.
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 31 Nyakanga, Uhuru yavugiye ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA), ko adashishikajwe no kwihorera mu minsi ye ya nyuma nka Perezida.
Umukuru w’igihugu ngo yasomye ubugome mu magambo aherutse kuvugwa na Ruto na bagenzi be bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera ibitekerezo bitandukanye muri politiki.
Uhuru yongeyeho ko yakomeje gutukwa mu myaka itatu ishize kandi ko nta kamaro ko kurwanya abo bahanganye igihe yitegura kuva ku butegetsi agasigarana ububasha buke nk’uko tubikesha kenyans.co.ke.
Yagize ati “Wantutse imyaka hafi itatu, hari uwagukozeho? Nari ku butegetsi muri iyo myaka itatu kandi sinari mfite ubushobozi? None ko nshaka gutanga guverinoma kandi mfite ububasha buke, uratekereza ko mfite umwanya wo kugushaka?
Ati: “Umuntu wese, nanjye ndimo, afite uburenganzira bwo kwamamaza uwo ashaka. Nta mpamvu yo gutukwa kandi ndamutse ngusubije kuko wabeshye. Nta mpamvu yo kubwira abantu ko nshaka kukwica”.
Uhuru yahamagariye Abanyakenya kuzarangwa n’ituze mu gihe cyo kwiyamamaza kugira ngo bazabeho neza nyuma y’amatora rusange yo ku ya 9 Kanama.
Yongeyeho ati: “Ndimo gukora akazi kanjye kandi nawe ugomba kujya kwiyamamaza wenyine. Niba Abanyakenya bagushaka mu biro bazagutora, nibatabikora tuzatahana.”
Ku wa Gatanu ushize, itariki ya 29 Nyakanga, nibwo William Ruto yavuze ko hari umugambi wateguwe wo kumugirira nabi, we n’umuryango we ndetse n’abafatanyabikorwa be.
Mu ijambo rye, Ruto yasabye Uhuru kudakurura abana be mu makimbirane yabo amwibutsa ko yamushyigikiye muri 2013 na 2017.


