Perezida Macron aritegura kujya gusaba u Bushinwa ubufasha bwo kurangiza intambara muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko azasura u Bushinwa muri Mata mu rwego rwo gushaka ubufasha bwa guverinoma y’u Bushinwa mu guhagarika igitero cy’u Burusiya muri Ukraine .

Ibi byatangajwe ku wa Gatandatu nyuma y’uko u Bushinwa busohoye inyandiko y’ingingo 12 busaba ko habaho guhagarika imirwano no “gukemura ibibazo bya politiki” kugira ngo amakimbirane amaze umwaka ahagarare.

Macron, avugira mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi i Paris, yavuze ko azasura u Bushinwa “mu ntangiriro za Mata” nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Umuyobozi w’u Bufaransa yagize ati: “Kuba u Bushinwa bujya mu bikorwa by’amahoro ni ikintu cyiza”, yashimangiye ko amahoro yashoboka ari uko “igitero cy’u Burusiya gihagaritswe, ingabo zikavayo, kandi ubusugire bwa Ukraine n’abaturage bayo bikubahirizwa”.

Yongeyeho ati: “U Bushinwa bugomba kudufasha gushyira igitutu ku Burusiya kugira ngo butazigera bukoresha intwaro z’ubumara cyangwa za kirimbuzi… kandi ko buhagarika ibitero byabwo kugira ngo habeho ibiganiro.”

U Bushinwa bwakunze kwigaragaza nk’ubudafite aho bubogamiye muri aya makimbirane, nubwo bwakomeje umubano wa hafi n’u Burusiya kandi bukanafasha gutesha agaciro itangazo rihuriweho ryamaganaga intambara mu nama ya G20 mu Buhinde.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *