Perezida Yoweri Museveni wa Uganda nawe yikoze mu mufuka atanga inkunga yo kuvuza umuhanzi Mozey Radio wo muri GoodLyfe umerewe nabi nyuma yuko aherutse gukubitirwa mu kabari agakubita hasi umutwe akanavunika ijosi.
Perezida Museveni akaba yatanze inkunga ya miliyoni 30 z’amashilingi yahawe ivuriro rizwi nka Case Clinic ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Uwitwa Balam Barugarara urimo urakusanya inkunga yo gutabara Radio, yemeje iby’iyi nkunga ya perezida Museveni aramushimira maze agira ati: “Duterwa ishema no kukugira nk’umubyeyi w’igihugu cyacu urakarama”.
Perezida Museveni akaba atanze inkunga ari umuntu wa kabiri nyuma y’umuherwe ukirir muto uzwi cyane muri Kampala Bryan White watanze mu cyumweru gishize miliyoni 25 z’amashilingi yo gufasha Radio kwivuza.
Hagati aho nk’uko Spyreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, abahanzi bo muri Uganda bateguye amasengesho kuri iki Cyumweru kiza yo gusengera Radio azaba ayobowe na Pasiteri Wilson Bugembe wo mu itorero Light the World Church ahitwa Nansana.

Kuwa 23 Mutarama nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umuhanzi Radio yakomerekeye mu kabari kitwa De Bar gaherereye Entebbe aho byavuzwe ko yarwanye n’umwe mu bashinzwe umutekano bazwi nka ba bouncers akamukubita kugeza ubwo yituye hasi akabanza umutwe ndetse akavunika ijosi.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…


