Perezida Museveni yakoze amateka adasanzwe mu gisirikare cy’ibihugu bya EAC

Sangiza iyi nkuru

Bwa mbere mu gisirikare cya Uganda no muri EAC, umugore yahawe ipeti rya Major General, Perezida Museveni yakoze amateka azamura Proscovia Nalweyiso wari ufite ipeti rya Brigadier amugira Major General.
Proscovia Nalweyiso niwe mugore wa mbere ugeze kuri uru rwego kuva igihugu cya Uganda cyabaho by’umwihariko ni agashya ku gisirikare cya UPDF cya Museveni, izamurwa rya Proscovia Nalweyiso ryatangajwe na Perezida Museveni kuri uyu wa 13 Mutarama 2017.
Proscovia Nalweyiso kuri ubu ufite imyaka 62 ni nawe mugore wa mbere ugeze kuri iri peti muri Afurika y’Uburasirazuba yose.
Impinduka mu gisirikare cya Uganda zongeye kuvugwa nyuma y’aho perezida Museveni yari aherutse kugira umuhungu we Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba wagizwe umujyanama wa perezida ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.
Muri izo mpinduka byatangajwe ko umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Lt Col Paddy Ankunda nawe yasimbujwe Bri Richard Karemire we wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Col Felix Kulayigye wari ushinzwe ibikorwa bya politiki muri UPDF nawe yasimbujwe Col Henry Matsiko wari usanzwe akorera mu biro bya Museveni nk’umunyamabanga mukuru ushinzwe ibikorwa byo gukunda igihugu, uyu Matsiko yanazamuriwe ipeti agirwa Brigadier.
Izindi mpinduka zabaye ni uko Brig Sam Kavuma ubu yagizwe umuyobozi wungirije ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere
SOMA Inkuru bifitanye isano
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *