Perezida Museveni yategetse ko kaminuza ya Makerere ifungwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yasabwe ko kaminuza ya Makerere ifungwa nyuma y’uko imyigaragambyo y’abarimu n’abanyeshuri ikomeje gukaza umurego ibikoresho byinshi bikaba bikomeje kwangizwa kuva mu cyumweru gishize.
Itangazo ryasinywe na perezida Museveni riragira riti “Mpereye ku bubasha mpabwa n’itegeko nshinga rya Uganda mu ngingo yaryo ya 26(2) igenga za kaminuza n’ibindi bigo bya leta nk’uko ryavuguruwe muri 2001, nemeje ifungwa rya kaminuza ya makerere ryihuse kugeza igihe hazatangarizwa izindi mpinduka, ni mu rwego rwo kugirango umutekano w’abantu n’ibintu urusheho kwitabwaho”
[ad id=”44145″]

imodoka
Imodoka zangijwe mu myigaragambyo

Iri tegeko risinywe nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri imyigaragambyo y’abarimu n’abanyeshuri yari yarushijeho gukaza umurego mu mujyi wa Kampala, icyakora kuri uyu wa kabiri inama nyobozi y’iyi kaminuza yari yiyemeje kuba ishakiye abarimu byibuze ukwezi kumwe ariko abarimu ibi nabyo babiteye utwatsi. Imyigaragambyo y’abarimu imaze iminsi igera ku cyumweru muri Uganda,
Imyigaragambyo ubusanzwe yakorwaga n’abarimu gusa basabaga kwishyurwa amashilingi miliyari 32 z’amezi agera ku icyenda, kuri uyu wa kabiri nibwo abanyeshuri nabo basanze abarimu babo mu mihanda.
Ibi bibaye mu giye Dr. Charles Wana-Etyem, uyobora inama nyobozi ya makerere yari yasabye abarimu kwihangana bagategereza ko umwanzuro wafatiwe mu nama ya komite yabaye ku wa gatanu washyirwa mu bikorwa, uwo mwanzuro wasabaga abarimu kwihangana bakaba bahagaritse imyigaragambyo mu gihe ubuyobozi buri kubashakira amafaranga yabo, icyakora ibi ntacyo byatanze kuko imyigaragambyo yakomeje gukorwa.
[ad id=”44145″]
Ku rundi ruhande, abanyeshuri bo bigaragambyaga basaba kubonana na perezida Museveni akaba ariwe bavugana kuko ngo bahaze ibipindi by’abayobozi ba kaminuza.
abanyeshuri
Prof. Ddumba Ssentamu, umuyobozi wa kamunuza wungirije nawe mu cyumweru gishize yari yasabye abarimu kwihangana bagategereza amafaranga yabo ariko badahagaritse akazi ngo bishore mu mihanda, gusa ibi nabyo ntacyo byatanze kugeza ubwo bisabye ko umukuru w’igihugu ubwe afata icyemezo cyo gufunga kaminuza ya makerere.
ishuri
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *