Perezida Museveni yateje intambara y’amagambo hagati ya Dr Besigye n’umuhungu wa Idi Amin

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Idi Amin Dada witwa Hussein Lumumba Amin, yateje intambara ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Uganda nyuma yo kwita Dr Kiiza Besigye ‘Ingurube’.

Ngo byose byatangiye perezida Museveni yamamaza umwuzukuru wa Idi Amin witwa Taban Amin wiyamamariza umwanya w’umudepite mu majyaruguru y’igihugu.

Ubwo Dr Besigye yagiye kuri twitter maze agira ati: “ Bwana Museveni aramamaza Amin. Umuhanga wa George Orwell ntajya acogora ”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi byarakaje Lumumba Amin maze ahita agaba igitero kuri Besigye avuga ko mwishywa we (Taban Amin Jr) na se wa Taban bitiranwa, Taban Amin, bose banditse mu ishyaka NRM riyobowe na Yoweri Museveni nka chairman waryo.

Yagize ati: “ Niyo mpamvu bwana Museveni yaje kongeraho ibiro bye mu kwiyamamaza. Abikorera abakandida bose ba NRM ”. Yakomeje agira ati: “ Kizza Besigye, nk’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akora nkabyo ku bakandida bose b’ishyaka FDC .”

Lumumba yakomeje kwibasira Dr Besigye agira ati: “ Besigye ashobora kuba atagira indorerwamo mu rwiyuhagiriro rwe ngo ajye abanza kwisuzuma mbere yo guhindanya isura y’abandi ku bushake ku nyungu za politiki .”

Lumumba yakomeje avuga ko ibyo Besigye yakoze nta bwenge ndetse no gukura muri politiki birimo. Ati: “ Kubera ko ibyo yashakaga kuvuga mu itangazo rye no kuri we bikorwa. Niba ari za ngurube zamamaye zo mu ifamu y’inyamanswa, ubwo ibyo biragira Besigye indi ngurube ubwe yananiwe kurekera ifamu (farm) ye ya FDC abandi batari ingurube .”

Dr Besigye nawe ntiyaripfanye, ahita atangira kwibutsa Lumumba ibibi byakozwe na se, Idi Amin Dada wategekesheje Uganda igitugu kuva mu 1971 kugeza mu 1979.
TABAN 1

Lumumba we asanga ibintu Museveni yakoze yamamaza umwuzukuru wa Idi Amin ari igikorwa cy’amateka.

Ati: “ Kuri mwe muzi amateka ya Museveni arwanya Amin, ndemeza ko mwumva ko rutari urugendo rworoshye kugirango tugere kuri uyu munsi aho yamamaza ku mugaragaro umwuzukuru wa Amin .”

Lumumba avuga ko nubwo bamwe bashobora gufata ibyo Museveni yakoze nko kubikora ku giti cye, imyumvire ya kera yatumye amaraso ameneka mu gihugu ikwiye guhinduka mu buryo bwunga bushoboka. Ibi kandi ngo akaba ari byo asaba Besigye gutekereza aho gukomeza gushora abayoboke be mu makimbirane nk’ayaranze igihugu mu bihe byashize.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *