Perezida Museveni yavuze ko yamenye Imana kera kandi ayishimira ubufasha imuha – AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Perezida Museveni n’umufasha we, Janet Museveni kuri uyu wa Gatanu bakiriye mu ngoro y’umukuru w’igihugu, i Entebbe, ibirori ngarukamwaka byo gushimira Imana ibyo yakoreye igihugu bizwi nka Thanks Giving . Mu byo basengeye muri uyu mwaka utaha hakaba harimo gukomeza kubona amahoro no gukomeza ibyagezweho mu mwaka ushize.
m3
Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, perezida Museveni yibukije abari bitabiriye igitabo yanditse yise “The Mustard Seed”, ababwira ko nibagisoma bazabona ko yamenye Imana kandi ayishimira kuba imuyobora n’ubufasha imiha.
Perezida Museveni yagarutse ku mahoro, avuga ko atangazwa n’abavuga ko nta mahoro ari muri Uganda, avuga ko ababivuga ari ababuzwa guhungabanya ubwisanzure bw’abandi.
m5
Museveni kandi yashimiye impuzamatorero ku bw’akazi ikora ihuza amadini yose, atanga urugero rwa Syria na Iraq aho Abasilamu n’Abakirisitu badacana uwaka.
Yavuze ko ibintu nk’ibi byigeze kuba muri Uganda abantu bakagirira abandi nabi mu izina ry’Imana mu gihe isaba abantu gukunda abandi nk’uko bikunda, abaza icyo waba uri cyo utubaha ikiremwamuntu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amafoto:
m1 m2 m4 m6 m7 m8
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *