Perezida Museveni yohereje intumwa zimuhagararira mu birori byo Kwibohora ku nshuro ya 25

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’intumwa za Guverinoma ya Uganda ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wa 2 Wungirije, akaba na minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kirunda Kivejinja riri I Kigali mu Rwanda aho ryaje kwifatanya n’Abanyarwanda Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25.

Kivejinja kandi yaje aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa, na komanda wa Reserve force, Gen. Charles Awany Otema.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora mu Rwanda biba buri tariki 04 Nyakanga, umunsi ingabo zari iza RPA, zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 25 byahawe insanganyamatsiko igira iti “Together We Prosper”. Abayobozi bavuga ko ibirori byo muri uyu mwaka ari akanya ko kongera gusubira ku byari bigamijwe  mu Cyerekezo cy’u Rwanda byo guharanira igihugu kirimo amahoro, gitera imbere kandi kibeshejeho.

Ambasade ya Uganda mu Rwanda iravuga ko Kivejinja aza kuba ahagarariye Perezida Museveni, mu gihe Sam Kutesa aba ahari nk’intumwa idasanzwe nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Aba banyacyubahiro bakiriwe na Ambasaderi Oliver Wonekha, umwungirije, Anne Katusiime n’ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade ya Uganda i Kigali, Maj. Gen. Burundi Nyamunywanisa.

Iyi nkuru ikaba ivuga ko icyemezo cya perezida Museveni cyo kohereza Kivejinja na Kutesa mu Rwanda kije mu gihe  hari umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi. Ntiharamenyekana ariko niba itsinda rya Kivejinja rizagirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda kuri iki kibazo cy’umwuka uteri mwiza hagati y’ibihugu byombi.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *