Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi guha Afurika indishyi, mu rwego rwo gusana ibyangirijwe n’icuruzwa ry’abacakara
Perezida wa Ghana yatanze iki cyifuzo ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New.
Yibukije Amerika n’ibihugu by’u Burayi ko ubukungu bifite bikomoka ku marira n’amaraso y’Abanyafurika.
Ati: “Igihe kirageze ngo byemerwe mu buryo bweruye ko ibyinshi mu byo u Burayi na Amerika bafite byubakiye ku bukungu bwinshi bwasaruwe mu byuya, amarira, amaraso n’ubwoba bw’ubucuruzi bw’abacakara.”
Yavuze ko “indishyi zo gusana ibyangirijwe igomba kwishyurwa”, n’ubwo “nta mafaranga ashobora kwishyura amabi yakorewe mu bucuruzi bw’abacakara.”
Perezida Nana Akufo-Addo kandi yavuze ko ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagize uruhare mu bucuruzi bw’abacakara bikwiye kwerura bigasaba imbabazi, mbere yo gusaba Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kubiganiriza kugira ngo byishyure iriya ndishyi.
Ghana ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite abaturage benshi bakoreshejwe mu bucuruzi bw’abacakara.
Umuryango w’Abibumbye ufata ubu bucuruzi nk’imwe mu mpamvu ikomeye kurusha izindi ku Isi yateje ubwimukira, ndetse ubushyira muri bimwe mu bikorwa bya kinyamaswa byabayeho mu mateka y’Isi.


