Perezida Ndayishimiye agiye kugira ikiganiro giha urubuga itangazamakuru n’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abaturage, aho yiteguye gusubiza buri wese.

Iki kiganiro kizabera mu murwa mukuru w’ubutegetsi, Gitega, tariki ya 25 Nzeri 2020, kuva saa mbiri z’igitondo kugeza saa tanu z’amanywa.

Nk’uko biteganyijwe kandi, iki kiganiro kizaba gica ku gitangazamakuru cy’igihugu, RTNB ndetse n’izindi radiyo zumvikana mu Burundi.

Abifuza kuzabaza ibibazo, bahawe imirongo ibiri ya telefone bazahamagara ku munsi ikiganiro kizaba kirimo.

Ni ubwa mbere Perezida Ndayishimiye agiye kugirana n’itangazamakuru n’abaturage ikiganiro nk’iki, kuva yajya ku butegetsi mu mpera za Kamena 2020.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Ndayishimiye agiye kugira ikiganiro giha urubuga itangazamakuru n’abaturage
    Urwiganwa Ariana kagame c ngo ninde uzamutega amatwi ra azemere ajye gufata amasomo yuko bitwara nuko bayobora mbona ameze nkutazi ibyo arimo.

  2. Perezida Ndayishimiye agiye kugira ikiganiro giha urubuga itangazamakuru n’abaturage
    Urwiganwa Ariana kagame c ngo ninde uzamutega amatwi ra azemere ajye gufata amasomo yuko bitwara nuko bayobora mbona ameze nkutazi ibyo arimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *