Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi byatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye n’umugore we, Angeline Ndayubaha bagirira uruzinduko muri Guinée Equatoriale kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2020.
Nk’uko itangazo ry’ibi biro ribivuga, Perezida Ndayishimiye n’umufasha we baramara iminsi itanu muri iki gihugu, aho Abakuru b’Ibihugu byombi bazaba biga ku buryo bakomeza umubano usanzwe ari mwiza.
Uru ni uruzinduko rwa kabiri Perezida Ndayishimiye agiye kugirira mu mahanga kuva yatangira kuyobora u Burundi tariki ya 18 Kamena 2020.
Urwa mbere yarugiriye muri Tanzania afata nk’inshuti magara, tariki ya 19 Nzeri 2020, aho baganiriye uko bakomeza umubano w’ibihugu byombi. Icyo gihe kandi yari kumwe n’umufasha we, Angeline Ndayubaha.


