Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuva muri Gicurasi 2020 yatorerwa kuyobora iki gihugu, afite uruzinduko rw’umunsi umwe aragirira hanze y’igihugu cye.
Byemejwe nyuma y’aho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania kuri uyu wa 18 Nzeri itangarije ko uyu Mukuru w’Igihugu yatumiwe na mugenzi we, Dr. John Pombe Magufuli.
Biteganyijwe ko Perezida Ndayishimiye ajya muri Tanzania ejo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020, mu gitondo arakirirwa mu mujyi wa Kigoma na Dr.Magufuli, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Palamalamba John Kabudi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Philip Mpango n’abandi bayobozi bakuru.
Aba Bakuru b’Ibihugu bazaganiriza abaturage ba Kigoma ibijyanye n’ikiyaga cya Tanganyika kibahuza, ibikorwa byo kubaka urukiko rukuru muri uyu mujyi, hanyuma ubwabo bombi bagirane ikiganiro cyihariye.
Guverinoma ya Tanzania ishimangira ko uru ruzinduko ruraba ari urwa mbere Perezida Ndayishimiye agirira muri iki gihugu kuva yajya ku butegetsi.
Araba abaye kandi Umukuru w’Igihugu wo mu Karere wa kabiri ugiriye uruzinduko muri Tanzani mu minsi 7, nyuma ya Yoweri Museveni uherukayo tariki ya 13 Nzeri 2020, ubwo yakirirwaga muri Chato. Museveni yavuye muri Tanzania asinyiye hamwe na Magufuli amasezerano yo kubaka umuyoboro w’amavuta uhuza ibihugu bayoboye, ureshya n’ibilometero 1445, ukazashorwamo amadolari y’Amerika miliyari 3.5.
Ubusanzwe izi leta ya Tanzania n’iy’u Burundi zifitanye umubano mwiza kuva no ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza wapfuye muri Kamena 2020.
Zasinye amasezerano yo gucyura impunzi z’Abarundi kandi arubahirizwa nk’uko impande zombi zabyumvikanyeho. Ubu ntihashira icyumweru hatumvikanye amagana y’impunzi z’Abarundi zicyurwa zivuye mu nkambi zitandukanye za Tanzania.

16 Responses
Perezida Ndayishimiye arajya hanze y’igihugu bwa mbere kuva yatorwa
Izi nama urebye ntaho zihuriye nibyo bavuze. Bafite ibindi barimo!

Ubwo bagiye gucura imigambi mibisha

Barashaka kudutera,abayobozi bacu babe maso.Burundi,Uganda,Tanzania Ni abanzi bacu karundura.nukuryamira amajanja

Fiston urumunu mubi cyane ufite urwango rurenze arikoc ata wangane numuntu umwe boss baba abansi ata

Muhumure rwose ntihagire ikibatera stress, Urwanda rurarinzwe bimwe bikwiriye.

Fiston urumunu mubi cyane niba wangana numwe bose bacya baba abanzi koko ata wangane numwe ntawankwa n’a Bose utatugira injyijyi sha iyo wangana nabose naho uhita wireba kwata ruhara uba ubifitemwo