Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, avuga ko hari abapolisi bakorera ku kibuga mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, basebya igihugu.
Nk’uko VOA yabitangaje, uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yamuhuje n’abapolisi batangiye amasomo ya kaminuza iherereye mu ntara ya Bubanza, tariki ya 22 Kamena 2022.
Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko aba bapolisi bafite ingeso yo gusabiriza amafaranga ku bagenzi banyura kuri iki kibuga cy’indege.
Yagize ati: “Hariho ibintu tumaze iminsi twumva ku kibuga cy’indege Melchior Ndadaye, aho ba basivili barwanya ibikorwa bibi basigaye basabiriza. Urwanya ibikorwa bibi ni we werekana ishusho y’igihugu. Ibi bintu rero bibera ku kibuga cy’indege biratubabaza cyane.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze kandi ko hari abandi bapolisi bafasha abacuruzi ba magendo kwambutsa ibicuruzwa ku mipaka mu buryo butemewe. Ati: “Hariya mumenye ko muba mwanduza igihugu.”
Yamenyesheje abapolisi bafite imyitwarire mibi nk’iyi ko hari ibihano bibateganyirijwe mu gihe batahinduka ngo batange urugero rwiza ku bo barindira umutekano.



