Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko n'amahanga yamenye ibikorwa byiza bya Angeline

Perezida Ndayishimiye yageneye umugore we ishimwe, asobanura impamvu

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yageneye umugore we Angeline Ndayubaha ishimwe kuri uyu wa 1 Nyakanga 2023, mu gihe bizihizaga imyaka 61 ishize igihugu cyabo kibonye ubwigenge.

Iri shimwe yarihawe nk’uwagize uruhare mu iterambere ry’Abarundi n’uwaranzwe n’ibikorwa by’ubugiraneza, nyuma yo gutorwa na komite yihariye yashyizweho ngo itoranye abakwiye amashimwe kuri uyu munsi.

Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Ntimutekereze ngo ‘ujya gutera uburezi arabwibanza’, ngo ni ibyo byabaye. Ibikorwa bye ni byo byivugira kandi n’amahanga yarabibonye. Acyinjira mu mirimo, yatangije gahunda yo guteza imbere ubuzima bw’abantu, cyane cyane gutabara abagore bari barwaye indwara yari yarabuze kivura mu gihugu cyacu.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko Angeline yubakiye “ibitaro by’i Gitega ikigo cyabo, inyubako nziza kandi yayishyizemo ibyangombwa byose, yiyemeza kubakurikirana kugeza n’uyu munsi. None ubu iyo ndwara ubu yagabanyutse bigaragara mu Burundi kandi yari indwara iteye imbabazi. Njyewe ntangazwa n’uburyo yabyiyemeje.”

Perezida Ndayishimiye yasobanuye kandi ko umugore we yafashije Abarundi bari barahumye barimo uwari umaze imyaka 6 afite iki kibazo, abavuza ku buntu kugeza bakize, avuriza i Burayi abana batatu bari barwaye umutima, avuza n’umwana wavukanye imitwe ibiri, yubaka ikigo kiganiriza imiryango ifite ibibazo by’imibanire, avuza ababaswe n’ibiyobyabwenge, afasha abana batishoboye kubona amafunguro ku mashuri.

Kubera ibi byose, Perezida Ndayishimiye yambitse Angeline umudali w’ishimwe n’amafaranga y’Amarundi miliyoni 2. Gusa kubera ko ari mu ruzinduko mu mahanga, uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko arabimubikira, akazabimushyikiriza yagarutse mu Burundi.

Angeline, akoresheje urubuga rwa Twitter, yashimiye Perezida Ndayishimiye ku bw’iri shimwe. Ati: “Nshimiye cyane Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cyacu ku bw’iteka mwateye mu kumpa ishimwe ku bw’ibikorwa nkorera abenegihugu. Ibi bintera umwete n’ingogabyo gukomeza nitangira abenegihugu. Cyane ko ari mwebwe dufatiraho urugero rwiza. Imana ikomeze ibatuzigamire.”

Umuryango w’Abibumbye na wo uherutse kugenera Angeline ishimwe ryo kuba ateza imbere Abarundi, akazarishyikirizwa tariki ya 12 Nyakanga 2023. Ni nyuma y’aho atorewe kuba umuyobozi wungirije w’umuryango w’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika, ushinzwe amahoro.

Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko n'amahanga yamenye ibikorwa byiza bya Angeline
Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko n’amahanga yamenye ibikorwa byiza bya Angeline

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *