Perezida Ndayishimiye yakiriye abasirikare bo mu karere, baganira ku gusubira inyuma kwa M23

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba akaba na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa 2 Werurwe 2023 yakiriye itsinda ry’abasirikare bo muri aka karere n’ak’ibiyaga bigari, baganira ku gusubira inyuma k’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo.

Abasirikare yakiriye ni Lt Gen. Silas Ntigurirwa usanzwe ari umujyanama wa Uhuru Kenyatta uhuza Abanyekongo, Col. Adelino Afonso wari uhagarariye urwego ruhuriweho rushinzwe ubugenzuzi ku mupaka w’u Rwanda na RDC, Maj. Gen. Jeff Nyagah uyobora ingabo za EAC muri RDC, Maj. Gen. Ally Mzee Katimbe usanzwe ari umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa EAC mu bya gisirikare na Col. Rigobert Ibouanga wari uhagarariye urwego rushinzwe umutekano wo ku mbibi muri CIGLR.

Nk’uko itangazo ibiro bya Perezida Ndayishimiye byashyize hanze kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 ribivuga, aba bose bemeranyije ko abarwanyi ba M23 bahagarika imirwano kandi bagasubira inyuma kandi n’ingabo za EAC zigakomeza koherezwa mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zizafashishwe mu kubahiriza ibyemezo byafatiwe i Nairobi n’i Luanda.

Kurekura ibice M23 yafashe ngo bizakorwa mu byiciro bitatu: Mu cya mbere izava muri Kibumba, Rumangabo, Karenga, Kilorirwe na Kitchanga. Mu cya kabiri, irasabwa kuva muri Kishishe, Bambo, Kazaroho, Tongo na Mabenga. Mu cya nyuma, irasabwa kuva muri santere ya Rutshuru, Kiwanja na Bunagana.

Perezida Ndayishimiye n’aba basirikare bemeranyije ko hazashyirwaho urwego ruhuriweho rwitwa EACMVM ruzahuriza hamwe abarebwa no gukemura ikibazo cy’intambara ya M23 n’ingabo za RDC nyuma y’icyumweru kugira ngo bashyireho uburyo bwo gutangira guhagarika imirwano no gusubira inyuma.

Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe binyuze mu kigega cy’ayo cy’amahoro, misiyo y’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO hamwe n’izindi nzego byasabwe gutanga ubufasha mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, Perezida wa Angola na Uhuru Kenyatta bagakomeza kumenyesha ubuyobozi bwa M23 imyanzuro ifatwa n’abakuru b’ibihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *