Perezida Ndayishimiye yateguje ko agiye gushaka abavoka bamufasha kuburana

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yateguje ko agiye gushaka abavoka bamufasha kuburana n’abacamanza banze kuburanisha imanza n’abaziciye ntibagenzure niba zarashyizwe mu bikorwa.

Ibi yabitangarije abanyamakuru i Bujumbura ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Kanama 2023 ubwo yari avuye mu ruzinduko yagiriye mu Burusiya, u Bushinwa na Ethiopia.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ubwo yari mu gikorwa cyo gutangira kuburanisha imanza zitaburanishijwe mu ntara ya Karusi, yatunguwe no kubona hari abantu benshi barenganyijwe n’abacamanza.

Ndayishimiye yibukije ko yasabye aba bacamanza kuburanisha izi manza byihuse, kandi ngo ateganya gusubirayo kugira ngo niba baramaze kuziburanisha, anagaragaza ko ateganya kurega abo azasanga batarabikora.

Yagize ati: “Mu minsi ishize mwabonye njya gutangiza ishyirwa mu bikorwa ry’imanza i Karusi. Nabonye ibara naho, ubu bucya ndasubirayo, njye kureba ko bashyiriye mu bikorwa abo nasanze bararenganyije. Abacamanza babimenye, njyewe ndi umunyamategeko. Mu gitabo mpanabyaha hari ingingo ihana umucamanza wanze guca urubanza.”

Ndayishimiye yakomeje agira ati: “Kwanga guca urubanza ni cyo kimwe no kuruca, nturushyire mu bikorwa. Reka rero ntangire kuburana, ndagira nshake abavoka, tuburane nta kundi. Tuburane! Kuko nasanze bashaka kwica u Burundi.”

Perezida w’u Burundi yatangaje ko agiye gushakisha abandi bantu barimo abayobozi bafashe ibibanza mu mijyi, bakabizamurira ibiciro uko bishakiye. Yabateguje ko bazafungirwa muri gereza nkuru ya Mpimba nk’uko n’abandi bigize ‘ibihangange’ byabagendekeye.

Yasabye Abarundi ko bakwiha intego, ibi bibazo byose, cyane cyane ibimunga ubukungu n’ubutabera bikarengirana n’uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *