Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yisubiyeho ku nshuro ya kabiri, yongera gusaba abayobozi bakuru bose kwerekana imitungo bafite kugira ngo harebwe niba bataribye igihugu.
Nk’uko igitangazamakuru UBM News cyabitangaje, iki cyemezo gishya Perezida Ndayishimiye yagifashe tariki ya 9 Kamena 2021 ubwo yari ayoboye inama y’abaminisitiri.
Mu itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama ryasomwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, havuga ko Perezida Ndayishimiye yasabye ba abaminisitiri bose kwerekana imitungo yabo, hashingiwe ku ngingo ya 95 iri mu Itegekonshinga.
Iyi ngingo itegeka Umukuru w’Igihugu na Guverinoma ye kugaragaza imitungo yabo mbere y’uko batangira inshingano, gusa ngo ntabwo ibyo isaba byubahirijwe kubera ko ngo hatari hakabonetse impapuro bikorerwaho, ariko ubu zikaba zaramaze kuboneka.
Ubwa mbere tariki ya 23 Kanama 2020 ubwo Perezida Ndayishimiye yari kumwe n’abayobozi bakuru mu masengesho ni bwo yabasabye kwerekana imitungo yabo yose, kugira ngo harebwe niba nta mutungo w’igihugu bacishije ku ruhande.
Soma iyi nkuru hano https://bwiza.com/?Ndayishimiye-wari-wasabye-ko-imitungo-y-abayobozi-igenzurwa-yivuguruje
Ni icyemezo cyagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 24 Kanama 2020 ariko ntibyakozwe.
Tariki ya 25 Nzeri 2020 Perezida Ndayishimiye yavuze ko yari yibeshye ubwo yasabaga abayobozi bakuru kwerekana iyi mitungo, asobanura ko “umutungo w’umuntu ari ibanga” kandi ngo igikorwa kuwubarura byashoboka ko cyanatwara igihe kirekire nk’icyumweru kitararangira.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


