Perezida Nkurunziza yasabye ko haterana inama idasanzwe yiga ku bibazo by’u Rwanda n’u Burundi mu maguru mashya

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u  Burundi, Pierre Nkurunziza yasabye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ko  haterana inama idasanzwe mu maguru mashya kugira ngo yige ku bibazo biri hagati y’igihugu cye n’icy’u Rwanda.

Perezida Nkurunziza mu kiganiro n’abanyamakuru ku  kuwa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2018 ubwo yari iwe mu rugo mu Ntara ya Ngozi,  yongeye gutunga agatoki u Rwanda ko rugambiriye kugirira nabi u Burundi nk’uko inkuru ya The East African ibitangaza.

Yagize ati  “ Dushaka ko EAC ko yatabara kubera ko iki kibazo kirimo n’imitwe yitwaje intwaro (…). Abantu barimo kwicwa, ntibikwiriye gufatwa nk’ibyoroshye.”

Mu ijambo rye Nkurunziza yashimangiye ko “ U Burundi nta migambi mibi bufite; ariko u Rwanda rurayite [imigambi mibi]. Duzakomeza kubivuga.”

Abayobozi b’ u Rwanda bwumvikanye kenshi buhakana ibirego ibirego byo kuba iki gihugu cyaba kivanga muri politiki y’igihugu cy’u Burundi.

U Rwanda narwo rushinja u Burundi kurushotora ndetse no gushyigikira imigambi y’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Mu minsi ishize, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yateye utwatsi iby’iyi nama idasanzwe kukongo u Burundi bugamije kurangaza EAC ku bibazo biri  muri iki gihugu.

“ Iyi nama ntizaba. Ikizaba ni inamaisanzwe. Ibibazo biri mu Burundi bireba Abarundi kandi  EAC yasabye Museveni ko yigira uruhare muri ibi bibazo.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamba mu 2015. Ahanini byatewe n’uko u Burundi butigeze burya iminwa mu gutunga agatoki u Rwanda ko rwo rwagize uruhare muri kudeta (Coup d’Etat ) yo mu 2015.

Si ibi gusa u Burundi bwavuze ko u Rwanda ubu rwahaye icumbi abari ku isonga mu gukora iyi kudeta. Ibirego u Rwanda rwahakanye kenshi rwivuye inyuma.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *