Uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barrack Obama arateganya kugirira uruzinduko muri Kenya kuwa 15 Nyakanga 2018.
Biteganyijwe ku muri uru ruzinduko rw’umunsi umwe, perezida Obama azabanza kuganira n’umukuru w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta nyuma agasura ubutaka bw’iwabo mu gace ka K’Ogelo aho binateganyijwe ko azahura n’abavandimwe be.
Uru ni rwo rugendo rwe rwa mbere azaba akoreye muri Kenya kuva yava ku butegetsi ku itariki ya 20 Mutarama 2017.
Perezida Obama kandi azaba ari wenyine nta muntu wo mu muryango we uzaba yamuherekeje nk’uko bisanzwe bikorwa ku bakuru b’ibihugu bamwe na bamwe basuye ibindi bihugu runaka.
Nyuma yo gusura Kenya, perezida Obama azerekeya muri Repubulika y’Afurika y’Epfo, aho azaba ari umunsi wa nyuma wo kwizihiza imihango yo kwibuka Nelson Mandela.
Perezida Obama yasuye igihugu cya Kenya inshuro 3 mbere, ni ukuvuga mu myaka ya 1987, 1992 ndetse no muri 2015 ubwo yari ayoboye manda ya 2 ku mwanya wa perezida w’Amerika.


