Perezida Paul Kagame n’umwami Mohammed VI bagiye guhabwa igihembo gikomeye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ndetse n’umwami Mohammed VI wa Maroc, bagiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka “CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022”.

Ni igihembo bazahabwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu rwego rwo kubashimira ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere siporo.

Perezida Kagame n’umwami Mohammed VI bazahererwa kiriya gihembo i Kigali ku wa 13 Werurwe, mbere y’uko hateranira Inteko Rusange ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) izaba ku wa 16 Werurwe.

Bazagishyikirizwa na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe.

Muri iriya nteko rusange ya FIFA biteganyijwe ko ari bwo hazatorwa umuyobozi mushya w’iyi mpuzamashyirahamwe, gusa byitezwe ko Gianni Infantino usanzwe ayiyobora ari we uzongera gutorerwa izo nshingano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *