Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin yatangaje ko yipfuza kubonana na perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.Arasaba ibi mu gihe hari amakuru akomeje kuvugwa ko aba bombi bafitenye umubano nubwo hari igihe ibihugu byabo ari ibikeba.
Ibi akaba yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Werurwe 2017 mu nama y’ubufatanye hagati y’ibihugu bigize Akarere ka Arctic.
Putin avuga ko Uburusiya bufite abavandimwe benshi i Washington ndetse ko umubano hagati y’igihug cye na Amerika uzakomeza kuba mwiza kurushaho nk’uko bitangazwa na Radio Ijwi rya Amerika.
Perezida Putin yarahakanye ko hari uruhare urwo arirwo rwose yaba yaragize mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka ushize muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Putin kandi yashimangiye ko Uburusiya butigeze bwivanga mu matora yabaye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse ko ibyabuvuzweho ari ibinyoma no gushaka gushotorana.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


