Perezida Putin yakuyeho uwari ukuriye ingabo z’u Burusiya muri Ukraine nyuma y’amezi 3 ashyizweho

Sangiza iyi nkuru

Perezida Vladimir Putin yakuyeho umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine, nyuma y’amezi atatu gusa ashyizweho .

Umuyobozi mukuru w’ingabo, Valery Gerasimov, ubu azayobora icyo Perezida Putin avuga ko ari “igikorwa kidasanzwe cya gisirikare”.

Gen Gerasimov asimbuye Serge Surovikin wagenzuraga ibitero simusiga byibasiye ibikorwa remezo by’ingufu bya Ukraine.

Iri vugurura rije mu gihe Abarusiya bavuga ko barimo kwegera imbere mu burasirazuba bwa Ukraine nyuma yo gutsindwa hantu hatndukanye mu mezi ashize.
U Burusiya bwagabye igitero muri Ukraine ku ya 24 Gashyantare 2022 nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ibyibutsa.

Gen. Gerasimov, wari umyobozi mukuru w’ingabo z’u Burusiya kuva mu 2012, ni we muyobozi mukuru w’ingabo z’u Burusiya wari umaze igihe kinini ku buyobozi wo mu gihe cya nyuma y’Abasoviyeti.

Gen Surovikin, ubu umwungirije, yiswe “Jenerali Armageddon” kubera amayeri ye ya kinyamaswa mu ntambara zabanjirije iyi, harimo ibikorwa by’u Burusiya muri Syria ndetse n’igitero gikomeye cya bombe ku mujyi wa Aleppo by’umwihariko.

Nyuma gato yo kugenwa kuyobora ingabo z’u Burusiya muri Ukraine mu Kwakira, u Burusiya bwatangiye ubukangurambaga bwo gusenya ibikorwa remezo by’ingufu za Ukraine, bituma abasivili babarirwa muri za miriyoni bo muri Ukraine babura amashanyarazi cyangwa amazi mu gihe cy’imbeho. Yanayoboye kandi kuva mu mujyi wa Kherson kw’ingabo z’u Burusiya nyuma y’intsinzi ikomeye ya Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *