Perezida Putin yemeje ko u Burusiya bwiteguye kuganira ku kibazo cya Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya bwiteguye gushyikirana n’impande zose zifite uruhare mu ntambara yo muri Ukraine ariko ko Kyiv n’abayishyigikiye iburengerazuba banze kugirana ibiganiro .

U Burusiya bwateye muri Ukraine ku ya 24 Gashyantare mu ntambara yahitanye abantu benshi mu Burayi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira ndetse bitera no guhangana gukomeye hagati ya Moscou n’Uburengerazuba kutabayeho kuva ikibazo cya misile cyo muri Cuba cyo mu 1962 cyarangira.

Kugeza ubu, nta kimenyetso cyo kurangira kw’intambara

Kremlin ivuga ko izarwana kugeza igihe intego zayo zose zizagerwaho mu gihe Kyiv ivuga ko itazaruhuka kugeza igihe buri musirikare w’Umurusiya yirukanywe ku butaka bwayo bwose, harimo no muri Crimée u Burusiya bwigaruriye mu 2014.

Putin yatangarije televiziyo ya leta, Rossiya 1 mu kiganiro cyatambutse kuri iki Cyumweru, itariki ya 25 Ukuboza ati: “Twiteguye gushyikirana n’abantu bose babifitemo uruhare ku bisubizo byemewe, ariko ibyo ni ibibareba, ntabwo ari twe twanze gushyikirana, ni bo.”

Putin avuga ko Uburengerazuba bugamije ‘gusenya’ u Burusiya

Perezida Putin kandi yamaganye Uburengerazuba ku gushaka “gusenya” u Burusiya, nk’uko magambo ye yabivuze mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu.

Yagize ati: “Intandaro ya byose ni politiki y’abatavuga rumwe na politiki yacu bagamije gusenya u Burusiya, u Burusiya bw’amateka”.

Akomeza agira ati: “Buri gihe bagerageje ‘gucamo ibice no kwigarurira’ … Intego yacu ni ikindi kintu, ni uguhuza Abarusiya”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *