Perezida Vladimir Putin yirukanye umujenerali wari minisitiri w’ingabo ungirije wari unashinzwe gucunga ibikoresho by’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine .
Kuri uyu wa Gatandatu, Gen Dmitry Bulgakov, wari na minisitiri w’ingabo wungirije, yakuwe ku mirimo ye, nk’uko Minisiteri y’ingabo yabitangaje muri Telegram.
Minisiteri yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 67 “yarekuwe” kugira ngo yoherezwe mu zindi nshingano.
Azasimburwa kuri uyu mwanya na Col. Gen. Mikhail Mizintsev, wayoboye igitero simusiga cya Moscou ku mujyi w’icyambu wa Mariupol muri Ukraine.
Gen Bulgakov yatangiye ibikorwa byo kwita ku bikoresho by’ingabo kuva mu 2008 kandi yari ashinzwe gutuma ingabo z’u Burusiya zikomeza kubona ibyo zikeneye nyuma yo koherezwa muri Syria mu 2015.
Ababikurikiranira hafi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, bavuga ko muri aya mezi ashize yasaga nk’uwashyizwe ku ruhande i Moscou, aho benshi bamushinje imicungire mibi y’ibikoresho yatumye umuvuduko w’u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine ugabanyuka ndetse bikagera aho ingabo zisanga zirimo kubura ibikoresho.
Mu mezi ashize, Kremlin yahatiwe kwiyegereza Koreya ya Ruguru na Irani, bibiri mu bihugu isigaranye by’inshuti, kugira ngo biyihe imbunda nshya n’indege za drones.
Kwirukanwa kwa Gen Bulgakov kwaje nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abinjira mu gisirikare cy’u Burusiya bashya batoranijwe bafite imbunda zaguye ingesi.
Abashyigikiye intambara mu Burusiya bishimiye ko yirukanwe n’ishyirwaho rya Gen Mizintsev wafatiwe ibihao n’u Bwongereza kubera uruhare yagize mu kuyobora ifatwa rya Mariupol.


