Kuva mu cyumweru gishize, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, w’imyaka 69, yaciwe intege n’ihishurwa ry’ubujura bw’amafaranga yibiwe muri kimwe mu bikingi bye.
Kuri uyu wa Kabiri ushize, ishyaka ry’abaharanira ubwisanzure mu bukungu (EFF) ryahamagariye Cyril Ramaphosa kuva ku mirimo ye nk’uko iyi nkur dukesha Euronews ivuga.
Perezida wa Afurika y’Epfo arimo gukorwaho iperereza ku bujura bwa miliyoni 4 z’amadolari yibwe mu gikingi cye. Ibi byabaye muri Gashyantare 2020, ariko byatangajwe gusa mu cyumweru gishize. Araregwa icyaha cy’iyezandonke.
“Cyril Ramaphosa afite ibice cy’ibikingi by’imikino yo guhiga bikoreshwa mu kwinjiza amafaranga mu buryo butemewe nk’iyezandonke. Ntabwo bitangaje kuba inoti za miliyoni 60 z’amadolari yaribiwe mu mutungo wa Cyril Ramaphosa kandi ntibitangarizwe abashinzwe umutekano muri Afurika y’Epfo, kubera ko abagizi ba nabi badatangaza ubujura bw’imbuto zavuye mu byaha byabo, ”ibi bikaba byavuzwe na Julius Malema, umuyobozi wa EFF.
Cyril Ramaphosa we avuga ko yabimenyesheje umuyobozi w’umutekano we wananiwe kubimenyesha abapolisi. Ntabwo bihagije guturisha abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bibwira ko perezida yatakarijwe icyizere cyose.
Julius Malema yagize ati: “Nshuti zo muri Afurika y’Epfo, twahaye Cyril Ramaphosa amahirwe yo kwigaragaza, yarananiwe bibabaje. Tuzamufata nk’uko twabigenje kuri Zuma. Agomba guhita ava ku mirimo ye kuko yishe indahiro ye”.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, naryo ryasabye Cyril Ramaphosa gufata “ikiruhuko” mu gihe iperereza rigikorwa.
Mu mpera z’icyumweru gishize, umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo yavuye mu guceceka ahakana imyitwarire y’ubugizi bwa nabi anagaragaza ko yiteguye gukorana n’abashinzwe iperereza.


