s3.jpg

Perezida Ramaphosa mu byishimo yatewe n’ikipe y’igihugu cye yegukanye igikombe cy’Isi – AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Afurika y’Epfo yaraye mu byishimo nyuma yaho ikipe y’igihugu ya Rugby itsinze Ubwongereza ku mukino wa nyuma ku manota 32 – 12 ikegukana igikombe cy’isi.

Kibaye icya gatatu yegukanye muri uwo mukino – nyuma y’icyo mu 1995 no mu 2007, ikaba ubu inganya umuhigo na New Zealand wo kugitwara inshuro nyinshi.

Muri Afurika y’Epfo baraye bavuza vuvuzela, bahoberana, barira, baseka kugeza imbavu zinaniwe, bavuza amahoni y’imodoka ndetse banywa banamena inzoga – kubera ibyishimo.

Na n’ubu bakomeje kwishima kubera iyo ntsinzi ikomeye igaragara nk’ibaryoheye kurushaho.

Ni ukubera ukuntu ubukungu butifashe neza muri iki gihugu, ubusumbane bukomeje kwiyongera, imvugo n’ibikorwa by’irondabwoko, ukwiyongera kwa ruswa ndetse n’impungenge zikomeye kuri ejo hazaza h’iki gihugu ubundi cyigiramo ishyaka mu buryo bukomeye.

Nyuma y’umukino wa nyuma wabereye i Yokohama mu Buyapani, Siya Kolisi, kapiteni w’umwirabura ufatwa nk’icyitegererezo w’iyi kipe, yagize ati: “Dushobora kugera ku kintu icyo ari cyo cyose dushyize hamwe nk’umuntu umwe”.

Kandi no mu tubari n’ahandi Abanya-Afurika y’Epfo bareberaga uwo mukino, ayo magambo ye – nibura muri aka kanya – asa nk’ayikirizwa.

Kolisi yongeyeho ati: “Ntabwo naribwigere mbona, kuva nabaho, ntabwo naribwigere mbona Afurika y’Epfo imeze gutya”.

Kuri ayo magambo ye, ni nako imbaga y’abirabura n’abazungu yikirizaga “yego” n’umutwe, ari nako itera hejuru byo kumushyigikira.

Umunyeshuri w’umukobwa w’umwirabura wo mu nkengero y’umujyi wa Johannesburg, wasimbukaga yitera mu bicu kubera ibyishimo ari kumwe n’inshuti ze barebanaga umukino, yagize ati: “Ndishimye cyane!”

Umugore wareberaga umukino mu gice cy’abakire kiri hanze y’uwo mujyi na we yabwiye umunyamakuru wa BBC Andrew Harding ati: “Twanyuze mu bintu byinshi cyane nk’igihugu, none iki ni ikintu cyiza dushobora kwishimira nk’igihugu”.

Mu gihe ikipe yo mu 1995 yarimo umwirabura umwe, iyaraye yegukanye igikombe cy’isi cya Rugby irimo abakinnyi 12 b’abirabura ndetse abaturage bayibonamo nk’ihuriwemo na bose by’ukuri.

Dore amwe mu mafoto dukesha BBC y’uko mu rwambariro rw’iyi kipe hari hifashe nyuma yo kwegukana igikombe:

s3.jpg

s2.jpg

s4.jpg

s5.jpg

s7.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *