Perezida Salva Kiir yasabye imbabazi Abanyasudani y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’igihugu cya Sudani y’Epfo, Salva Kiir yatangaje ko yumva akozwe ku mutima n’akababaro k’abatuye iki gihugu nyuma y’intambara n’inzara byakuruwe no kutumvikana kw’Abanyapolitikiasaba imbabazi abaturage be avuga ko agiye guharanira ko habaho amahoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi Perezida Salva Kiir yabitangaje kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016 ubwo yagezaga ku baturage ijambo ryo gusoza umwaka wa 2016.
Perezida Salva Kiir yemeye ko ubwe hari amakosa yakoze mu byemezo yagiye afata ndetse ko ibyo adashidikanya ko ari bimwe mu byakuruye intamba z’amoko zugarije Sudani y’Epfo.
Kiir yasabye kandi leta kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara no gushyiraho umwuka mwiza watuma abanyasudani y’Epfo bongera kunga ubumwe bakava mu ntambara z’amoko.
Kiir yasabye ko hategurwa ibiganiro bihuza abanyagihugu bikanatumirwamo abahagarariye inzego zose z’igihugu kugirango hareberwe hamwe uko intambara imaze imyaka itatu mu gihgu yahagarara.
Uyu mugabo uhora ahanganye na Dr Riek Machar wiyomeye kuri leta yanibukije abakoresha imvugo z’urwango, zibiba amacakubiri n’ubwicanyi, ko leta yiteguye kubahana ibihano bikomeye.
Salva Kiir yanasabye abatuye muri Sudani y’Epfo bose guhagarika amagambo birirwamo batuka ibihugu by’amahanga birimo Amerika n’umuryango w’Abibumbye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Salva Kiir yagaragaje uyu mutima mwiza utandukanye nk’uwo yari asanganwe mu gihe Dr Machar bahanganye we kuri ubu ari muri kasho muri Afurika y’Epfo aho yatawe muri yombi.
Impunzi zitagira ingano zikomoka muri Sudani y’Epfo ubu zibarizwa mu bihugu bya Kenya, Uganda na Tanzaniya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *