Perezida Touadéra yashinje ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi guhungabanya umutekano wa CAR

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Centrafrica (CAR), Faustin-Archange Touadéra, yashinje bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi guhungabanya igihugu cye mu rwego rwa politiki n’urw’umutekano.

Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’ibihugu bikennye yabereye i Doha tariki ya 5 Werurwe 2023, yavuze ko CAR ifite yasahuwe n’ibi bihugu byifashishije ubu buryo kuva cyabona ubwigenge.

Yagize ati: “Repubulika ya Centrafrica yabaye icyerekezo cyo gusahurwa kuva yabona ubwigenge, hifashishijwe [uburyo] bwo guhungabanya politiki kwa bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi cyangwa se za kampani zabyo zitera inkunga imitwe y’iterabwoba iyoborwa n’abacancuro b’abanyamahanga.”

Perezida Touadéra yasobanuye ko impamvu ibi bihugu n’izi kampani bihungabanya CAR ari uko ifite imitungo kamere. Abona ko kudatera imbere kw’ibihugu bikennye nk’icye bigirwamo uruhare runini n’ibyo mu burengerazuba bw’Isi.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyahagaritse inkunga cyageneraga CAR, kiyishinja gukorana n’umutwe w’abacancuro ukomoka mu Burusiya wa Wagner uvugwaho ibyaha bitandukanye. Toudéra yasabye ko cyasubukurirwa iyi nkunga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *