Perezida Trump arahondera agatoki ku kandi uwa Siriya wishingikirije u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahaye integuza u Burusiya, ko agiye kugaba ibitero bya missile kuri Siriya, yihorera ku gitero cy’ubumara cyagabwe mu gace ka Duma ko muri iki gihugu cya Siriya k u wa Gatatu tariki ya 10 Mata.

Trump abicishije ku rukutwa rwa Twitter, yagize ati “u Burusiya bwitegure kuko zizaza,  nziza kandi nshyashya”.

Ku ruhande rw’u Burusiya, bamwe mu bayobozi bwabo bahise batangaza ko nta kabuza, biteguye kwishyura Amerika mu gihe izaba yohereje ibyo bisasu by’ubumara.

Abicishije ku rukuta rwe, Perezida Trump yanise Perezida wa Siriya “Igikoko cyicisha umwuka w’ubumara”. Ku ruhande rwa Leta ya Prezida Bashar al-Assad batangaza ko nta gitero cy’ibitwaro bya kirimbuzi bigeze bagaba.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa byiyemeje gukorera hamwe, ngo bikaba byiteguriye kugaba ibitero byo kwihora.

Mu gihe Amerika n’u Burusiya bikomeje guterana amagambo, Leta ya Siriya igahakana, imitwe itavuga rumwe na Leta ya Siriya, abatabazi hamwe n’inzego z’ubuvuzi, batangaza ko indege za Leta za gisirikare zarashe ibibombe by’ubumara mu gace ka Duma.

Ishyirahamwe ryita ku buvuzi rmuri Siriya rifatanyije na Amerika “Syrian-American Medical Society” (SAMS), bifasha uturere twafashwe n’inyeshyamba hamwe n’abakozi bo mu mashyirahamwe y’abatabazi, batangaza ko hari abantu basaga 500 ubuzima bwabo bwahungabanyijwe n’ibyo bisasu.

Mu gihe bivugwa ko hari abantu bagera kuri 70 bahasize ubuzima, ikipe y’ikigo gishinzwe kurwanya ikoresha ry’ibisasu bya kirimbuzi (OPCW) igiye koherezwa muri Siriya gukora iperereza ngo hasuzumwe ibitwaro bubujijwe byakoreshejwe muri Douma,

tr 1

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *