Perezida Trump aritegura kongera guhura na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaza ko Perezida Donald Trump yiteguye kubonana ubugira kabiri na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, mu mpera z’ukwezi gutaha.

Iri tangazo risohowe nyuma y’aho Perezida Trump abonaniye n’ umuhuza mu biganiro wa Korea ya Ruguru, Kim Yong-chol mu biro bye i New York akamushyikiriza ibaruwa yandikiwe na Kim.

Nk’uko BBC ibitangaza ngo nta ntambwe iboneka yatewe ku byo bumvikanyeho mu biganiro by’i Singapour  byo mu kwezi kwa Gatandatu umwaka ushize, ku byerekeye ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.

Iri tangazo ryashizwe ahabona n’ibiro bya Trump, ntirigaragaza aho abakuru b’ibi bihugu bazahurira ariko binugwanugwa ko bashobora kuzahurira muri Vietnam.

Urugendo rwa Kim Yong-chol i Washington ngo ni ikimenyetso cy’uko hari ibikorwa ku bijyanye n’ikibazo cy’ibisasu bya “nuclĂ©aire”,.

Bitangazwa ko hataramenyekana ikiri mu ibaruwa Kim Jong Un yandikiye Trump ariko hagakekwa ko haba hakubiyemo gahunda zose z’iyi nama bazagirana mu kwezi gutaha.

Umunyamabanga wa Trump mu bijyanye n’itangazamakuru, Sarah Sanders atangaza ko nyuma y’umubonano wa Trump na Yong-chol muri White House, hari intambwe  yatewe mu kugabanya ibisasu bya kirimbuzi, ariko ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gushyira igitutu n’ibihano kuri Koreya ya Ruguru”.

Ku nshuro ya mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, bahuriye muri Singapore. Aba bayobozi bombi bahuye hagamijwe guhosha intambara y’amagambo yari imaze iminsi hagati yabo, Amerika isaba Koreya ya Ruguru guhagarika gukora ibisasu bya kirimbuzi abandi bagatsimbarara bavuga ko batazakorera ku gasuzuguro ka Amerika.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *