Perezida Trump ashishikajwe no kongera kuganira na Kim wa Koreya ya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump atangaza ko yiteguye kongera guhura na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un.

Perezida Trump atangaza ko ku wa Gatatu tariki ya 2 Mutarama 2019, yakiriye mu biro bye ibaruwa yise iy’agatangaza yavuye kwa Kim, kandi ko yiteguye kubonana na we mu minsi ya vuba.

Nk’uko Radiyo Ijwi rya Amerika ibitangaza, ngo Trump yabwiye Abaminisitiri be mu nama yabahuje ku wa Gatatu tariki ya 2 Mutarama, ko we na Kim bafitanye umubano mwiza. Trump ati “Mu by’ukuri, ubu dufitanye umubano mwiza”.

Intumwa ya Kim yashyikirije Trump iyo baruwa bise iy’agatangaza, nyuma y’umunsi umwe Kim atangaje ko mu gihe cyose Amerika yaba itaravaniraho Koreya ya Ruguru ibihano yayifatiye, nayo umugambo wo guhagarika gukora ibitwaro bya kirimbuzi itawuhagarika, akaba yarabitangaje mu ijambo yagejeje ku baturage be risoza umwaka wa 2018.

Trump akaba atangaza ko iyo ataza guhura na Kim muri Singapore umwaka ushize, intambara yari gukara muri Asia, bityo ngo kongera kubonana akabibona nk’ibyagabanya umwuka mubi hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *