Uburusiya bwatangaje ko abakuru b’ibihugu, Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika n’uwabo, Vladimir Putin, bemereje hamwe guhuza imbaraga bakarwanya umutwe wa ISIS (Islamic States Irak and Syria) ugendera ku matwara ya kisilamu.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burusiya, bivuga ko abo baperezida bombi babonanye umwanya muto, ubwo bitabiraga inama y’ibihugu byibumbiye mu muryango Asiziya-Pasifika yabereye muri Vietnam.
Mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika nta kintu zari zatangaza kuri ubu bufatanye u Burusiya butangaza, perezida Trump wazo aracyari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 11 ku mugabane wa Aziya.
Amerika n’u Burusiya kuva 2011 ubwo hatangiraga intambara muri Siriya ibi bihugu byombi ntabwo byagiye biyihuzaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abanyamerika bashakaga ko Perezida wa Siriya, Bashar al Assad, avaho ariko Vladmir Putin amurwanaho, adashaka ko ava ku butegetsi nk’uko Amerika yabyifuzaga inatera inkunga imitwe y’inyeshyamba yamurwanyaga.
Abakurikiranira hafi ibya politiki, bemeje ko u Burusiya busanzwe buzwiho kutivanga muri politiki y’ibindi bihugu ko bwarwanye iyi ntambara kugira ngo bwereke Amerika ko nabwo bufite imbaraga kandi kuba na n’ubu Prezida Bashar al Assad akiri ku butegetsi ni intsinzi y’abarusiya kandi byerekanye ko bukomeye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


